Iyobokamana

Miss Dusa yambitswe Impeta ya fiançailles n’umukunzi we (Amafoto)

Miss Dusa yambitswe Impeta ya fiançailles n’umukunzi we (Amafoto)

Umunanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Dusabe Gentille Mutabazi [Miss Dusa], yambitswe Impeta y’urukundo na Eric Muhizi umusore wigaruriye umutima we.

Aba bombi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje amarangamutima yabo, uko biyumva nyuma y’iyi ntambwe ikomeye.

Eric Muhizi wasabye Miss Dusa kuzamubera umugore na we arabyemera, yagize ati “Kuva ku munsi wa mbere duhura yari wowe wenyine [...] yavuze Yego”

Miss Dusa uvukana na Gentil Misigaro, we yagize ati “Nabonye uwo umutima wanjye wakunze.”

Miss Dusa usanzwe utuye muri Canada, amaze kumenyekana cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Selah’ (Iteka), ‘Warabambwe’ na ‘Mfite wowe’ n’izindi zirimo ‘Nyibutsa’ yakoranye na Adrien Misigaro ndetse na ‘Zamura’ yakoranye na Gentil Misigaro.

Eric yashyize ivi hasi asaba Miss Dusa ko yazamubera umugore undi arabyemera
Byari ibyishimo bikomeye kuri Miss Dusa
Asanzwe ari umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top