U Rwanda ruri mu biganiro na Kelis Rogers bigamije kurumenyekanisha
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko rwatangiye ibiganiro n’umuhanzikazi akaba n’umushoramari w’Umunyamerika, Kelis Rogers, hagamijwe gushaka uburyo bafatanya kumenyekanisha u Rwanda nk’igicumbi cy’ubukerarugendo n’ishoramari.
Ku munsi w’ejo nibwo byamenyekanye ko Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Irène Murerwa, ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), Maëva Haguma, bagiranye ibiganiro na Kelis.
RDB yavuze ko ibiganiro byibanze ku buryo uyu muhanzikazi yakwifashishwa mu kumenyekanisha u Rwanda, by’umwihariko ku Banyamerika bashaka gusura ibindi bihugu cyangwa gushorayo imari.
Ibi bije bikomeza gahunda ya Visit Rwanda yo gukorana n’ibyamamare mpuzamahanga mu rwego rwo kwamamaza ibyiza nyaburanga by’u Rwanda no gukurura ba mukerarugendo n’abashoramari.
Kelis Rogers ni umuhanzikazi, umwanditsi w’indirimbo, rwiyemezamirimo ndetse n’umuhanga mu guteka. Yamenyekanye cyane nyuma yo gusohora album ye ya mbere Kaleidoscope mu 1999, mu gihe indirimbo ye Milkshake yamugejeje ku rwego mpuzamahanga.
Nubwo impande zombi zitaratangaza imishinga yihariye zizakorana cyangwa igihe izatangirira, ubwamamare bwa Kelis bushobora gufasha u Rwanda kugera ku bantu benshi bamukurikira muri Amerika no mu bindi bice by’Isi.

Ibitekerezo