Tidjara Kabendera yasubije abamwanjamye kubera ubukwe bwa kabiri yakoze
Tidjara Kabendera, umwe mu banyamakuru bakurikirwa cyane mu Rwanda aherutse gutungurana asezerana n’umugabo babyaranye mbere yo kubana n’uwitwa Burakari Abubakar.
Nyuma y’ubukwe bwe hari abamuvuze mu buryo budashimishije ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane mu bitekerezo byatanzwe ku mafoto ye. Bamwe bati “Dore dore arongowe bwa Kabiri,” abandi bati “Yataye umugabo we Burakari ajya kwishakira umutanzania,” n’ibindi bitandukanye.
Nyuma y’ubwo butumwa busharira yagiye abona bwandikwa n’abantu bamwe, Tidjara Kabendera yasubije abamwibasiye biciye kuri Instagram ye. Yavuze ko ari umuntu nk’abandi kandi afite umutima nk’uw’abandi bityo akunda kubaho ubuzima bwe bwite atarebye ibyo undi muntu runaka yatekereza cyangwa yavuga.
Yagize ati “Ibyishimo byanjye n’iby’umuryango wanjye biza mbere ya byose (Nibyo bibanza!) Hari ibimaze iminsi bihwihwiswa cyangwa se byandikwa... Abandika barandika n’abavuga baravuga kuko ntawe ubuza inyombya kuyomba, ariko se wawundi uvuga, ushyiraho ibitekerezo bitukana aba akuzi neza? Azi ubuzima bwawe? Abazi ubuzima bwanjye ni bangahe ku buryo umuntu yihanukira akandika ikintu mu bitekerezo uko acyumva, aranzi neza? Wowe wabikoze uranzi neza? Muri make ndatuje, ndanezerewe kandi ntawe nkomerekeje nta n’uwo mbangamiye!”
Yongeyeho ati “Wowe uvuga cyangwa wandika igitekerezo gitukana unabeshya, iyo urangije ntiwigaya? Kuko ndahamya neza ko unzi neza, uzi amateka yanjye n’umuryango wanjye atandika azi ukuri guhabanye n’ibyo wandika cyangwa utekereza, ahubwo wawundi utakuzi niwe ubikora! Ku bw’ibyo rero mutuze mwe muzi ko munkomeretsa ntakimpungabanya kuko Imana yamaze kungira umunyamugisha no kumpa umugisha. Imana iranyoboye mu buzima bwanjye, Imana ndi kumwe nayo iburyo n’ibumoso, amajyaruguru n’amajyepfo!!! Imana iranzengurutse ku buryo mutakwibaza!!! Abandika bandike, abavuga bavuge, maze nanjye ndaryohewe n’ubuzima hamwe n’umuryango wanjye! Ndabakunda!”
Mu batanze ibitekerezo ku magambo ya Tidjara Kabendera harimo na Tom Close wagize ati “Imana iguhe umugisha mu rugendo rwawe. Amagambo ni umushinga uhomba, abavuga bihorere iminsi izababasha.”
Tidjara amaze imyaka igera kuri ine atandukanye n’umugabo bari barashakanye abantu benshi bari bazi. Yavuze ko nta kintu gikomeye cyamutandukanyije n’umugabo wa mbere.
Umubano we na Burakari wanze gukomeza kuba mwiza kugeza ubwo mu 2015 bahisemo gutandukana kandi ngo kugeza uyu munsi bakomeje kuba inshuti zisanzwe, zinasangiye umukobwa zabyaranye. Bari barabyaranye abana babiri barimo n’ukuze w’imyaka 21.
Tidjara na Abdulnasahmad bubuye umubano mu mwaka wa 2016 nyuma y’uko Burakari amaze guca ize nzira.
Ubuzima bw’urukundo rwa Tidjara na Abdulnasahmad bakoze ubukwe mu minsi ishize nyuma yo gutandukana na Bukara, babuherukagamo mu 1996 ari nabyo babyaranye. Uyu mugabo ngo ntiyigeze ashaka undi mugore ari nacyo cyatumye agisaba Tidjara ko basubukura atarigeze ajijinganya.

Ibitekerezo