Imyidagaduro

The Ben na Davido bazahurira mu gitaramo gikomeye i Kampala

The Ben na Davido bazahurira mu gitaramo gikomeye i Kampala

The Ben yatumiwe mu gitaramo gikomeye muri Uganda kizasoza umwaka wa 2018, azahuriramo n’abahanzi barimo na Davido wo muri Nigeria.

Iki gitaramo kiri mu ruhererekane rw’ibyo Davido yise ’30 Billion Concert’ kizabera ahitwa The Pearl of Africa Hotel. Usibye The Ben, cyatumiwemo n’abandi bahanzi barimo Sheebah Karungi, Beenie Gunter, Lydia Jazmine na Gravity Omutujju bose bo muri Uganda.

The Ben yabwiye ISIMBI ko yishimiye ubu butumire mu gitaramo gikomeye Davido agiye gukora i Kampala, ariko ashimangira ko nubwo ari ishema kuri we n’abandi bahanzi b’Abanyarwanda muri rusange kubona yatumirwa mu gitaramo nk’icyo hanze y’u Rwanda ariko ari ibintu abantu bagakwiye gufata nk’ibisanzwe kuko umuziki w’Abanyarwanda urushaho kugenda uzamuka.

Yagize ati "Mbyiteguye neza, ni ibintu bishimishije kandi binejeje. Nditeguye kandi nizeye ko abantu bazishimira uko nzitwara muri iki gitaramo. Nishimiye cyane kuba itsinda riri gufasha Davido gutegura iki gitaramo ryarantekerejeho rikabona ko hari nanjye nk’Umunyarwanda hari ikintu gikomeye nacyongeramo."

Yongeyeho ati "Maze iminsi myinshi ndi gutegura album yanjye nshyashya. Ni album nziza cyane nizeye ko abantu bazakunda, nzayisohora yose mu mpeshyi ya 2019, nyimurikire i Kigali. Indirimbo ya mbere nihatagira igihinduka nzayisohora muri uku kwezi dusoza."

Igitaramo cya Davido cyatumiwemo abahanzi barimo na The Ben wo muri Rwanda gitegerejwe ku itariki ya 31 Ukuboza 2018. Igiciro cyo kwinjira kiri hagati y’ibihumbi 40 by’amashilingi n’ibihumbi ijana.

The Ben muri kimwe mu bitaramo bikomeye yakoze i Kampala

The Ben umaze ari mu umwe mu bahanzi bayoboye umuziki mu Rwanda, muri Kamena uyu mwaka yasinye amasezerano y’imikoranire n’ikigo cya Luc Belaire cyo mu Bufaransa kimaze kwamamara ku Isi mu kwenga inzoga zihenze.

Yiyongereye mu bahanzi n’ibyamamare bamamaza inzoga za Belaire ziharawe mu bice bitandukanye by’Isi barimo Rick Ross, Dj Khaled, Diamond Platnumz, abimburira abandi bose bakorera umuziki mu Rwanda.

The Ben yinjiye mu bahanzi bamamaza ikinyobwa cya Luc Belaire
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top