Selena Gomez yongeye kwiyereka abafana basaga miliyoni 140 bamukurikira kuri Instagram nyuma y’uko hari hashize amezi atanu afashe ikiruhuko.
Selena Gomez amaze igihe ahanganye n’uburwayi bwo kugira umujinya n’umunabi mu buryo budasanzwe. Ubu burwayi bwamufashe mu myaka itatu ishize ndetse muri Kanama 2016 yajyanywe mu kigo ngororamuco, yanahagaritse urugendo rw’ibitaramo yari amaze iminsi akora azenguruka Isi.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Mutarama 2019, Selena Gomez yongeye kugaruka ku mbuga nkoranyambaga, yashyize kuri Instagram amafoto n’ubutumwa bwifuriza umwaka mushya abamukurikira basaga miliyoni 144.
Yaherukaga kwandika ku mbuga nkoranyambaga mu mpera za Nzeri 2018, icyo gihe nibwo yahise abwira abakunzi be ko agiye kuba yihugiyeho kugeza igihe azamerera neza.
Muri icyo gihe ni nabwo yari amaze igihe ahanganye n’abafana bakundaga kumwoherereza ubutumwa bamutuka abandi bamwuka inabi.
Mu butumwa bushya yagarukanye ku mbuga nkoranyambaga, Selena Gomez yanditse agira ati “Hari hashize igihe mutumva amakuru yanjye ariko ndashaka kubifuriza umwaka mushya mwese kandi mbashimira ku rukundo n’ubufasha mwampaye.”
Gomez w’imyaka 26, yashimangiye ko umwaka wa 2018 “Cyari igihe cyo kwitekerezaho, guhatana no gukura.”
Yahamije ko ibihe bigoye umuntu acamo aribyo byerekana icyo umuntu ari cyo. Ati “Ibyo bihe bikomeye nibyo bisobanura uwo uri we n’icyo ushoboye gutsinda. Ndababwiza ukuri, ntabwo byoroshye ariko nishimiye umuntu ndi we, ubu mfite amashyushyu yo kwinjira muri uyu mwaka mushya.”
Selena Gomez amaze igihe ari mu bibazo by’uburwayi bw’imitekerereze, byatangiye gukaza umurego 2016, yageze aho ajyanwa mu bitaro birananirana nyuma bamushyira mu kigo ngororamuco aza koroherwa.

Ibitekerezo
Emmanuel Manirakiza
Ku wa 16-01-2019Miss Wacu Niyihangane Nibibaho Mubuzima 2
Rukundo
Ku wa 15-01-2019ANXIETY DOES NOT MEAN UMUJINYA.