Se wa Meghan Markle yasabye umukobwa we guca inkoni izamba agakuraho inzigo n’urwikekwe byazamuwe n’ugushyingiranwa kwe n’Igikomangoma Harry.
Mu itangazamakuru havuzwe byinshi kubera Thomas utarabashije gutaha ubwo bukwe, hari abatangaje ko ibwami ari bo bamukumiriye kubera amafoto ye yagurishije mu binyamakuru byari byamwemereye amafaranga menshi.
Hari abandi bavugaga ko yari amaranye iminsi ikibazo cy’umutima yatewe no kunywa inzoga nyinshi nyamara we akemeza ko ‘ubukwe bwabaye aryamye mu bitaro’
Nyuma y’ibyo bibazo, Thomas Markle yongeye kumvikana mu itangazamakuru avuga ku nzigo iri hagati ye n’umukobwa we, ati "ntabwo bikwiye gukomeza burundu."
Mu kiganiro cyitwa Good Morning Britain gica kuri ITV, Thomas yavuze ko afite icyizere ko ibibazo hagati ye n’umukobwa we washatse ibwami bizakemuka.
Yagize ati "Ntabwo nteganya guceceka ubuzima bwose nsigaje... Nabishima cyane rwose ampamagaye. Nkwiye kugira umwanya mu buzima bwe ninjye se."
Thomas yanavuze ku mitwe y’inkuru zimaze iminsi zicicikana ko umukobwa we yagiranye ibibazo by’ubwumvikane n’abafite inshingano ibwami, ajya ku ruhande rwe avuga ko yakuze ari umwana ushaka kuyobora byose ariko atari umuntu usuzugura nk’uko bimaze iminsi bisakazwa.
Uyu mukambwe yavuze ko kuva bagirana ibibazo ntatahe ubukwe bwe, atarongera kuvugana na rimwe na Meghan ndetse ngo ntibarabonana inshuro n’imwe kuva icyo gihe muri Gicurasi.
Nubwo ari we wagombaga gutanga umukobwa we mu birori by’ubukwe byaciye ibintu ku Isi hose, Thomas yisanze aburebera kuri Televiziyo i California, asimbuzwa Igikomangoma Charles aba ari we utanga umugeni.
Meghan n’Igikomangoma Harry baritegura kwibaruka imfura yabo mu mwaka utaha, Thomas uzaba agize umwuzukuru avuga ko yizeye ko byose bizongera bikagenda neza akamubona.
Mbere y’ibibazo byavutse hagati ya Thomas n’umukobwa we, uyu musaza uvugana ibyishimo bike, yari yaravuze ko nta kindi kiganiro azagirana n’umunyamakuru uwo ari we wese nk’isezerano yagiranye na Harry ariko akaza kurirengaho rikamukoraho.

Ibitekerezo