Nyuma y’uko ikipe ya Rayon Sports yirukanye rutahizamu w’umunya-Ghana, Michael Sarpong agatangaza ko azarega iyi kipe ikamwishyura umwenda imubereyemo, ubu impande zombi zamaze kumvikana bitagombye kugera mu nkiko.
Tariki ya 23 ni bwo Rayon Sports yafashe umwanzuro wo kwirukana Michael Sarpong nyuma yo gushinjwa imyitwarire itari myiza irimo no gutesha agaciro umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate avuga ko atari ku rwego rwo kuyobora Rayon Sports.
Uyu musore yavugaga ko ntacyo yarenzaho ariko ko agomba kugana inkiko akishyurwa umushahara w’amezi 3, uduhimbazamusyi n’igice cy’amafaranga yaguzwe atabonye. Rayon Sports yavugaga ko nta mwenda bafitiye uyu mukinnyi ko ahubwo ari we ubafitiye umwenda.
Nk’uko bigaragara ku ibaruwa y’imyanzuro yahuje impande zombi, igasinywaho na Sarpong ndetse na perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, impande zombi zacyemuye ikibazo bitagombye kugera mu nkiko.
Ibyo Sarpong asabwa
1. Sarpong yasabwe kugarura ibikoreso byose by’ikipe afite
2. Kimwe n’abandi bakinnyi ntabwo yishyuza ukwezi kwa Mata 2020 kubera COVID-19 ndetse nta n’andi mafaranga yishyuza atari mu nyandiko bagiranye.
Icyo ikipe isabwa
1. Rayon Sports izishyura Sarpong umushahara w’ukwezi wa Werurwe wose(950,000frw)
2. Rayon Sports kandi izishyura Sarpong uduhimbazamusyi tungana n’ibihumbi 175(17500 frw) yakoreye ku mikino ya AS Muhanga, Gicumbi FC, Heroes FC, Bugesera FC, Mukura VS na Kiyovu Sports
Rayon Sports kandi yemeye ko itazishyuza Sarpong amadaroli 612($612) bamugurije y’itike y’indege, ntibazamwishyuza kandi ibikoresho bitazagaruranwa n’ibindi. Bamwemereye gukomeza kumufasha muri ibi bihe bya COVID-19 bamwishyurira inzu ndetse bamuha n’ibyo kurya.
Sarpong akaba yashimiye Rayon Sports ku byo yamukoreye byose cyane ko uwo ari we ari bo bamugize we, yasabye imbabazi ku bibazo yaba yarateje, ashimangira ko azahorana Rayon Sports ku mutima.

Ibitekerezo
Eugene
Ku wa 1-05-2020Nahite ajya gukinira gasogi rero.
BITEKEREZOBYIZA
Ku wa 1-05-2020Ntureba se hubwo!!Uwagiriya inama Mr le representant legal ni umugabo cyane.Ashyira mu gaciro.Byibura nawe yabonye ko yabikoze buhubutsi butagira ubumuntu none ndabona hari aho yagize igisa n’ubumuntu.