Siporo

Reba ibyishimo bya bimwe mu byamamare Nyarwanda byishimiye igikombe cya Arsenal

Reba ibyishimo bya bimwe mu byamamare Nyarwanda byishimiye igikombe cya Arsenal

Ikipe ya Arsenal yongeye kwandika amateka yegukana igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza, Premier League, nyuma y’imyaka 22 itagikoraho.

Ni intsinzi yemejwe nyuma y’uko Manchester City inganyije na AFC Bournemouth ibitego 1-1 ku wa Kabiri ni njoro, biha “The Gunners” amahirwe yo guhita yegukana igikombe mbere y’umunsi wa nyuma wa shampiyona.

Ni inshuro ya mbere Arsenal itwaye iki gikombe kuva mu mwaka w’imikino wa 2003/2004 ubwo yari iyobowe na Arsène Wenger, ari na bwo yakoze amateka yo gusoza shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe.

Uyu mwaka, ikipe ya Mikel Arteta yagaragaje imbaraga zidasanzwe, cyane cyane mu bwugarizi bwayo bukomeye no gutsinda ibitego byinshi byaturukaga mu mipira y’imiterekano. Nubwo muri Mata byasaga n’aho Manchester City ishobora kuyinyuraho nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1, Arsenal yongeye kwisuganya irangiza neza shampiyona.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, na we yagaragaje ibyishimo byinshi ati: “Murakoze Arsenal! Turi abatsinze nshuti zanjye. Ni impano nziza cyane yo gusoza ubufatanye bwa Visit Rwanda.”

Uwahoze ari umukinnyi wa Arsenal, Alan Smith, yavuze ko iyi ntsinzi ikwiye. Ati: “Arsenal yari ifite ubwirinzi bwiza kurusha izindi kipe kandi nk’itsinda ryose yakoze akazi gakomeye. Mikel Arteta akwiriye gushimirwa.”

Iyi ntsinzi yakiriwe n’ibyishimo byinshi no mu Rwanda, aho abafana bayo bazwi bagaragaje amarangamutima yabo ku mbuga nkoranyambaga.

Umunyamakuru wa RBA, Luckyman Nzeyimana, yanditse ati: “Nyuma y’imyaka 22, congratulations Arsenal. Umuntu wese wavuze ko Arsenal itazatwara igikombe nasabe imbabazi abafana bayo.”

Umushoramari Karomba Gaël uzwi nka Coach Gaël, usanzwe ari umujyanama wa Bruce Melodie, yavuze ati: “Nyuma y’imyaka 22, ibintu bitazibagirana bibayeho. Arsenal irabikoze. Ubu ni i Budapest dusigaje guterurayo Champions League.”

Na ho umunyamakurukazi Clarisse Uwimana wa B&B FM yasangije abakunzi be amashusho yambaye imyenda ya Arsenal, abaza niba hari umuntu utishimye nyuma y’iki gikombe.

Jean Luc Imfurayiwacu, ushinzwe ibikorwa kuri B&B Kigali FM, na we yagaragaje ibyishimo byinshi ati: “Iyi mihanda ni iyacu! Tubabaye imyaka myinshi, Imana iradukunda pe!”

Abandi bakunzi ba Arsenal barimo umunyamakuru Rugaju Reagan, Ngabo Roben nabo bagaragaje ibyishimo bidasanzwe.

Ibyishimo by’iki gikombe bishobora no gukurikirwa n’ibindi, kuko Arsenal igomba guhura na Paris Saint-Germain ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League uzabera i Budapest ku wa 30 Gicurasi 2026.

https://www.instagram.com/reel/DYiJ6EgOKFj/?utm_source=ig_web_copy_link&igsh=NTc4MTIwNjQ2YQ==

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top