Siporo

Rayon Sports yakatishije itike ya 1/4 mu gikombe cy’Amahoro

Rayon Sports yakatishije itike ya 1/4 mu gikombe cy’Amahoro

Nyuma yo gutsinda Musanze FC ibitego 3-1 mu mukino wo kwishyura wa 1/8 mu gikombe cy’Amahoro, Rayon Sports yahise igera muri 1/4.

Rayon Sports yari yakiriye Musanze FC nyuma y’uko umukino ubanza wabereye i Musanze bari banganyije 0-0.

Umukino watangiye ubona amakipe yombi yigana, umupira wakinirwaga mu kibuga hagati nta mahirwe menshi yigeze aboneka mu minota ya mbere y’umukino uretse amashoti ya Nishimwe Blaise ariko akanyura hejuru y’izamu.

Blaise wari wagerageje amahirwe atandukanye, yaje gutsindira Rayon Sports igitego cya mbere ku munota wa 23 ni ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Iranzi Jean Claude, umunyezamu Ntaribi Steven awukuramo ujya ku kirenge cya Blaise, yateye mu izamu ubanza kugarurwa n’ubwugarizi burawumusubiza ahita noneho awohereza mu nshundura.

Rayon Sports yakomeje gushaka ikindi gitego ndetse ibona amahirwe cyane ko yanarushaga Musanze, gusa kuyabyaza umusaruro byagoranye, igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Pierrot wari umeze nk’aho yavunitse yasimbuwe na Mael Dinjeke.

Yatangiranye imbaraga igice cya kabiri, ku munota wa 53, Musa Esenu yateye ishoti rikomeye maze Ntaribi awukuramo ariko ujya muri koruneri.

Koruneri yatewe na Iranzi Jean Claude wayiteretse ku mutwe wa Niyigena Clement na we ahita awushyira mu rushundura biba 2-0.

Musanze FC yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 61 gitsinzwe na Samson Ikechukwu kuri penaliti, ni nyuma y’ikosa Ndizeye Samuel yakoreye mu rubuga rw’amahina.

Rayon Sports yahise ishyira igitutu kuri Musanze FC maze ku munota wa 70, Nishimwe Blaise yateye ishoti rikomeye mu izamu ku mupira wari uvuye muri koruneri ariko Ntaribi awukuramo, Dinjeke asubizamo akubita igiti cy’izamu maze Esenu awushyiramo n’umutwe.

Ku munota wa 77, Niyitegeka Idrissa yabonye ikarita itukura ni nyuma y’ikosa yakoreye Onana agahabwa ikarita y’umuhondo ya kabiri.

Umukino warangiye ari 3 bya Rayon Sports kuri 1 cya Musanze FC, Rayon Sports ikaba yahise ibona itike ya 1/4.

AS Kigali yari yakiriye Etincelles FC, umukino warangiye ari 0-0, AS Kigali yahise igera muri 1/4 kubera ibitego byo hanze, umukino ubanza yanganyirije i Rubavu 2-2.

Nyuma y’uko umukino ubanza Bugesera FC yanganyije na Gicumbi FC 0-0, Bugesera yaje gukomeza nyuma yo kuyitsinda 1-0 mu mukino wo kwishyura.

Imikino yabaye ejo, Mukura VS yatwaye iki gikombe muri 2018 yaje gutsindirwa mu rugo na Etoile del’Est 3-1, yahise iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-2 kuko mu mukino ubanza Mukura yari yatsinze 1-0.

Gasogi United yatsindiye Sunrise FC 1-0 Nyagatare maze ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 2-1 kuko bari banganyije 1-1.

Police FC yatsinze La Jeunesse 2-0 ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 4-2.

Umukino wa 1/8 usigaye ni uwo APR FC izakiramo Amagaju FC ku munsi w’ejo ku wa Kane.

Rayon Sports yatsinze Musanze FC igera muri 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 20-04-2022

    Azakoreshe abanyarwanda

  • -xxxx-
    Ku wa 20-04-2022

    Azakoreshe abanyarwanda

IZASOMWE CYANE

To Top