Rayon Sports yavuze ko ikibazo ifitanye n’umunyezamu wayo Drissa Kouyate cyakemutse kandi banamaze kubimenyesha FIFA.
Ejo hashize ni bwo byamenyekanye ko Rayon Sports yafatiwe ibihano byo kutandikisha abakinnyi bashya kugeza mu mpeshyi ya 2027.
Ni nyuma yo gukomorerwa kubera kwishyura abarimo Souleyman Daffe miliyoni 23 Frw gusa bari bafitanye ikibazo n’umutoza Afhamia Lotfi we bitaramenyekana uko cyacyemutse.
Benshi bibajije ikibazo gitumye Rayon Sports ihagarikwa kwandikisha abakinnyi, gusa mu itangazo yasohoye yagaragaje ko ari umunyezamu ukomoka muri Mali, Drissa Kouyate ariko ikibazo cye cyari cyarakemutse.
Yagize iti "ikibazo cyavuzwe hagati ya Rayon Sports n’umukinnyi wayo Drissa Kouyaté kimaze iminsi cyarakemutse ku bwumvikane bw’impande zombi."
"Ubuyobozi bwa Rayon Sports kandi bwamaze gushyikiriza FIFA inyandiko zemeza ubwumvikane bwagezweho hagati y’impande zombi. Turamenyesha abakunzi ba Rayon Sports ko Drissa Kouyaté akiri umukinnyi wa Rayon Sports, kandi akaba ari mu kazi nk’ibisanzwe, kuko nta kibazo na kimwe afitanye n’ikipe."
Ibi bije nyuma y’uko mu minsi yashize Rayon Sports yagerageje gutandukana n’uyu mukinnyi ku ngufu ariko akababera ibamba ari nabwo yajyaga kurega iyi kipe ko hari ibyo imugomba itamuhaye.
Kugeza ubu Rayon Sports ifite abakinnyi 15 bashya, bivuze ko ibi bihano bigumyeho byagora iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Ibitekerezo