Rayon Sports iri mu biganiro bya nyuma n’umukinnyi w’umunyarwanda ukinira Mukura VS, Nisingizwe Christian uzwi nka Bebeto.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi umwaka utaha azaba yambaye ibara ry’ubururu n’umweru ni nyuma y’uko ibiganiro bisa n’inyarangiye hagati ya Bebeto na Rayon Sports.
Uwahaye ISIMBI amakuru kandi wo hafi w’uyu mukinnyi yagize ati "Ni byo ibiganiro bigeze kure rwose. Asoje amasezerano ye nta nkomyi ihari, umukinnyi na we arabishaka, ntabwo Rayon Sports yakwifuza ngo wange."
Nisingizwe Christian akaba ari ku mpera z’amasezerano ye, aho yari amaze imyaka 4 muri Mukura VS yagezemo avuye muri Marines FC.
Rayon Sports, ikaba yifuza uyu mukinnyi wigeze no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ngo aze kongera imbaraga mu kibuga hagati.

Ibitekerezo