Ikipe ya Police FC yamaze kwandikira umutoza w’abanyezamu bayo, Ndizeye Aime Desire integuza yo gusesa amasezerano bitewe n’amakosa yakoze ku mikino 3.
Muri iyi baruwa yasinyweho n’umunyamabanga w’iyi kipe CIP Obed Bikorimana, bamumenyesheje ko amasezerano ye azaba yateshejwe agaciro guhera tariki ya 22 Werurwe 2022 ariko akaba asabwa guhita ahagarika imirimo ye muri iyo kipe akibona ibaruwa, ngo iminsi isigaye ashobora kuyikoresha yegera ubuyobozi bw’ikipe asaba ubusobanuro ku bijyanye n’ibyo yaba akeneye gusobanuza.
Muri iyi baruwa bamumenyesheje ko azira amakosa akoze ku mikino 3 ikurikira.
Bati "amasezerano asheshwe bitewe n’uko utubahirije inshingano zawe zivugwa mu ngingo ya kabiri twavuze harugura, agace ka 5 n’agace ka 6. Iyo myitwarire itari myiza wayigarageje; ku mukino APR FC yakiriyemo Police FC (28 Mutarama 2022), ubwo Police FC yakiraga Etoile del’Est (13 Gashyantare 2022) no ku mukino Police FC yakiriyemo Kiyovu Sports (20 Gashyantare 2022). "
Ndanda asezerewe ku mirimo ye nyuma y’uko yari yagizwe umutoza w’abanyezamu ba Police FC tariki ya 16 Nzeri 2022, ni nyuma y’uko yaherukaga gutandukana na Kiyovu Sports.

Ibitekerezo