Pharrell na Robin Thicke baciwe miliyoni 5$ bazira kwigana Marvin Gaye
Abahanzi b’ibihangange Robin Thicke na Pharrell Williams bahamwe n’icyaha cyo kuvogera uburenganzira bw’umutungo mu by’ubwenge binyuze mu ndirimbo ya Marvin Gaye biganye ku bushake.
CNN yatangaje ko Urukiko rw’i California rumaze gusuzuma neza ibirego by’umuryango wa nyakwigendera Marvin Gaye rwasanze Robin Thicke na Pharrell Williams baravogeye nkana igihangano cya Marvin Gaye bagakoresha amwe mu magambo, uturango n’umudiho byo mu ndirimbo yakoze mu 1977.
Uru rubuganza rwari rumaze imyaka itanu ruburanwa hagati ya Robin Thicken, Pharrell Williams n’abazungura ba Marvin Gaye.
Robin Thicke na Pharrell Williams baciwe miliyoni eshanu z’amadolari bazira kuba bariganye indirimbo ‘Got to Give Up’ ya Marvin Gaye yamamaye mu 1977 hanyuma mu gukora iyabo ‘Blurred Lines’ na yo yaciye ibintu.
Gaye yapfuye mu 1984 nyuma yo kuraswa n’umubyeyi we Marvin Gay Sr. (Marvin yongeye "e" ku izina Gay arikoresha nk’iry’ubuhanzi).
Mu iburanisha ryabaye mu 2015, Robin Thicke na Pharrell Williams bari baciwe miliyoni 7.4 z’amadolari gusa umucamanza Judge John A. Kronstadt yavuze ko bagomba kwishyura miliyoni 5.3 z’amadolari.
Aba bahanzi bombi bahise bajuririra umwanzuro w’urukiko.
Robin Thicke - Blurred Lines ft. T.I., Pharrell
Got To Give lt Up - Marvin Gaye
)
Ibitekerezo