Siporo

Perezida Kagame yashimiye PSG yegukanye Champions League

Perezida Kagame yashimiye PSG yegukanye Champions League

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye bikomeye ikipe ya Paris Saint-Germain nk’umufatanyabikorwa wa Visit Rwanda kuba yegukanye igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi (UEFA Champions League).

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2026 nibwo habaye umukino wa UEFA Champions League wahuje Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, zombi zamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda.

Uyu mukino waje kurangira, PSG yegukanye igikombe kuri penaliti 4-3 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 1-1.

Perezida Kagame akaba yashimiye PSG kuba yegukanye iki gikombe aho yavuze ko yari igikwiye.

Ati "Turashimira umufatabyabikorwa wa Visit Rwanda, Paris Saint-Germain kuba yegukanye igikombe yari ikwiye cya UEFA Champions League no kuba icyegukanye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya."

"Byiza kuri Arsenal kuba yarageze ku mukino wa nyuma ikarwana kugeza ku iherezo. Amakipe yombi yateye ishema abakunzi bayo, gusa iri joro PSG yagaragaje kuba ikipe nziza."

Muri 2019 ni bwo u Rwanda rwasinyanye na Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa binyuze muri gahunda ya "Visit Rwanda". Aya masezerano agamije guteza imbere ubukerarugendo n’ishoramari. Yagiye yongerwa mu bihe bitandukanye akabaza azageza muri 2028.

Perezida Kagame yashimiye PSG
PSG yegukanye Champions League
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top