Patoranking na Simi baje i Kigali mu gitaramo cy’ubunani (Amafoto)
Umuhanzi ukomeye muri Nigeria, Patoranking, yageze ii Kigali yitabiriye ibirori bisoza umwaka mu gitaramo azahuriramo na Simi wakunzwe mu ndirimbo ’Joromi’, na we bazanye.
Aba bahanzi bombi bakomeye cyane muri Afurika bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki 30 Ukuboza 2018. Ubarebye ku maso wabonaga ko bafite umunaniro cyane by’umwihariko Patoranking.
Bahise bakora ikiganiro n’itangazamakuru muri Radisson Blu & Convention Centre, Kigali. Bombi bavuze ko biteguye neza igitaramo bafite ku munsi w’ejo, tariki ya 31 Ukuboza 2018.
Patoranking yavuze ko yiteguye iki gitaramo mu buryo bukomeye kandi yiteze gushimisha abazacyitabira bagasozanya umwaka neza cyo kimwe na Simi uje bwa mbere mu Rwanda.
Iki gitaramo kizaba kirimo n’abahanzi bakomeye mu Rwanda ari bo Charly & Nina na Bruce Melodie. Aba baziyongeraho aba-DJs bakomeye DJ Miller, DJ Toxxyk na DJ Waxxy uzaba aturutse muri Afurika y’Epfo.
Patoranking yagize ati "Igitaramo cy’ejo kizaba ari umuriro, nditeguye cyane n’abo turi kumwe. Icyo nasezeranya abanya-Kigali n’uko tuzabaririmbira bakishima tugasozanya umwaka neza."
Simi yagize ati "Ntabwo nzi umubare w’abantu bazi umuziki wanjye mu Rwanda, gusa nditeguye neza ndashaka kubashimisha nkareba uko munyakira nubwo ari ku nshuro ya mbere ngeze hano."
Usibye aba bahanzi bamaze kugera i Kigali, haje na DJ Waxxy wavuze ko avuye muri Canada gucuranga. Uyu yamenyekanye cyane kuri Televiziyo ya Channel O. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi makumyabiri [20,000 Frw].
Abateguye iki gitaramo bavuze ko hazaba kwishima gutandukanye kuko ibiciro bizaba byahananuwe ku binyobwa by’umwihariko Heineken mu buryo bwo gukuraho urwikekwe ku bakumva ko muri KCC hahenze. Akadobo kazo kashyizwe ku 10,000 Frw.
Akandi gashya ni uko muri iki gitaramo hazarangwa imbyino zikunzwe ku Isi kuko hazaba hari n’umusore witwa Incredible Zigi witezweho gususurutsa abazitabira igitaramo cyo kurasa umwaka mu buryo bukomeye, ubusanzwe yitwa Michael Amofa, yamamaye mu mbyino zitandukanye zirimo iya ‘Pilolo’ na ‘Kupe’ zamenyekanye ku Isi yose.

Ibitekerezo