Iyobokamana

Patient Bizimana yasohoye indirimbo yakorenye n’Umunyamerika uririmba ikinyarwanda

Patient Bizimana yasohoye indirimbo yakorenye n’Umunyamerika uririmba ikinyarwanda

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Ndi Hano”, yakoranye n’umunyamerika Kimber Terry ugaragaramo aririmba mu Kinyarwanda.

Ni indirimbo yakiranywe yombi n’abakunzi b’ubumuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kubona umuzungu arimo aririmba mu kinyarwanda kuko ni ibintu bidasanzwe

Ni indirimbo ifite iminota 4 n’amasegonda 37’, aho mu buryo bw’amajiwi yatunganyijwe na Mastola Music, n’aho amashusho yayo yakozwe anatunganywa na Nass Lil na Dr. Kingsley.

Patient Bizimana akaba yavuze ko yashimishijwe cyane no kubona uyu Munyamerikazi yaremeye kuririmba mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Ati “Byaranejeje cyane kubona Kimber yemera kuririmba mu Kinyarwanda. Si ibintu bisanzwe, bisaba umutima n’ubushake bwo kumva no kubaha ururimi rw’abandi. Byanyeretse ko ubutumwa turi gutanga bugera kure, kandi bugakoraho imitima y’abantu batandukanye.”

Patient Bizimana yavuze ko iyi ndirimbo ari imwe mu zifite umwihariko ku buzima bwe bw’umuziki, bitewe n’uko yakoranye n’umuhanzi mpuzamahanga kandi bakabasha guhuza mu buryo bworoshye.

Ati “Iyi ndirimbo ifite amateka yihariye kuri njye. Gukorana n’umuntu uturuka ahandi ariko tugahuza umutima n’ubutumwa ni umugisha ukomeye. Ndizera ko izakora ku mitima ya benshi, yaba abumva Ikinyarwanda cyangwa abatacyumva ariko bakumva ubutumwa burimo.”

Mu magambo agize iyi ndirimbo, harimo ubutumwa bwimbitse bugaruka ku nyota y’umwuka n’icyizere cyo kwegera Imana, aho umuririmbyi agaragaza uko umutima ukennye imbabazi n’ubuntu bw’Imana.

Indirimbo “Ndi Hano” ije yiyongera ku zindi nyinshi Patient Bizimana amaze gukora zakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo, aho akomeje gushyira imbaraga mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu banyuranye, akoresheje impano ye yo kuririmba.

Patient Bizimana yakorenye indirimbo n'Umunyamerikakazi uririmba ikinyarwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top