Padiri Ubald Rugirangonga wamenyekanye cyane mu gikorwa cyo gusengera abarwayi bagakira yitabye Imana azize uburwayi.
Iyi nkuru y’incamugongo ku banyarwanda yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Mutarama 2021.
Uyu mupadiri wari ukunzwe cyane akaba yitabye Imana aguye mu bitaro bya Kaminuza ya Utah Hospital mu Mujyi wa Salt Lake muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari arwariye.
Mu Ukwakira 2020 abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yatangaje ko arwaye icyorezo cya Coronavirus ndetse ko ameze nabi aho yasabye amasengesho y’abantu.
Ntabwo higeze hatangazwa icyamuhitanye gusa nyuma yo gukira iki cyorezo ngo cyamusigiye ubundi burwayi aho mu bihaha bye harimo amazi ndetse n’udukoko
Uretse kuba yarasengeraga abantu bagakira bigatuma akundwa cyane na benshi, mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe umurinzi w’igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi Paruwasi.

Ibitekerezo
Muhawenimana pierre
Ku wa 8-01-2021Imana imwakire mubayo