Oprah yatutswe azira ikiganiro n’abasore bashinja Michael Jackson kubasambanya ku gahato
Inkundura ya filime zishinja abahanzi b’ibyamamare ihohotera rishingiye ku gitsina ikomereje kuri Michael Jackson nyuma ya R.Kelly wabaye iciro ry’imigani kubera ibirego bimushinja gusambanya abakobwa yakoreshaga.
Ubu muri Leta Zunze Ubumwe, benshi bahanze amaso filime yiswe ‘Leaving Neverland’, ivuga mu buryo bucukumbuye ihohotera rishingiye ku gitsina Michael Jackson avugwaho kuba yarakoreye abasore babiri yari yarigizeho inshuti mu myaka 20 ishize.
Iyi filime yerekanwe bwa mbere ku itariki ya 25 Mutarama 2019 mu iserukiramuco Sundance Film Festival. ‘Leaving Neverland’ imara amasaha ane, yasohotse mu byiciro bibiri.
Ubwo muri Amerika biteguraga kureba icyiciro cya kabiri cy’iyi filime, Oprah Winfrey yatumiye abasore bashinja Michael Jackson ko yabasambanyije ku gahato kugira ngo baze basobanure birambuye uko byagenze.
Abafana ba Michael Jackson basagutswe n’umujinya kubera ibikubiye muri iyi filime, batutse Oprah Winfrey bifashishije imbuga nkoranyambaga, abenshi baramushinja kuba mu kwaha kw’abakoze iyi filime bafata nk’iyuzuyemo ubuhamya buhimbano.
Ikiganiro cya Oprah n’abashinja Jackson ari bo Wade Robson na James Safechuck cyatambutse kuri HBO mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Werurwe 2019.
Iyi filime irangamiwe na benshi kuva yakwerekanwa mu iserukiramuco Sundance Film Festival. Yongeye kwerekanwa igice cya kabiri muri Amerika mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 3 Werurwe 2019.
Leaving Neverland kandi iteganyijwe kwerekanwa mu Bwongereza kuri Channel 4 ku wa Gatatu tariki ya 6 no kuwa Kane tariki ya 7 Werurwe 2019.
Abayikoze bavuga ko bagamije kwereka Isi amabi uyu muririmbyi wari ikirangirire yasize akoze.
Mu ncamake y’iyi filime, basobanura ko “Mu bwamamare bwa Michael Jackson yigize inshuti y’igihe kinini n’abasore babiri bari bafite imyaka irindwi n’icumi icyo gihe; yanabaye inshuti y’imiryango yabo.”
“Ubu, bari mu myaka 30 y’amavuko, nibwo bahisemo kuvuga inkuru yabo, uburyo bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina na Michael Jackson, bavuze n’impamvu bahisemo kuvuga ibyabo nyuma y’imyaka myinshi.”
Iyi filime imara iminota 233, irimo ubuhamya bw’ibyo Michael Jackson yakoreye aba bana na byinshi abantu batamenye ku buzima bwe n’ibihe yagiranye n’aba basore. Izerekanwa muri iri serukiramuco mu gice cyiswe ‘Special Events’.
Dan Reed, wayoboye filime zakoze akantu nka ‘The Pedophile Hunters’ na ‘ Three Days of Terror: The Charlie Hebdo Attack’, ni we wayoboye ‘Leaving Neverland.’

Ibitekerezo