Ntabwo natsinzwe, narize-Iradukunda uvuye muri Miss World (Video)
Iradukunda Liliane yagarutse mu Rwanda, avuye kurushanwa muri Miss World yabereye mu Bushinwa, avuga ko atatsinzwe ahubwo ko yahakuye amasomo menshi.
Miss Iradukunda Liliane yageze i Kigali mu rukerera rwo ku wa Kane tariki ya 13 Ukuboza 2018. Yari amaze ukwezi mu Mujyi wa Sanya arushanwa mu bakobwa 120 bahataniye Miss World.
Yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko yakoresheje imbaraga ze zose ndetse ko ntacyo yavuga cyamunaniye kikamubuza amanota yo kuba yahabwa igihembo mu byatanzwe.
Yagize ati “Kuri ubu ntabwo navuga ko hari icyanyisobye, narakoze cyane nk’uko nari ngiye mpagarariye igihugu cyanjye. Ariko nk’irushanwa hari abakomeza, hari n’abatabasha gukomeza.”
Miss Iradukunda yemeza ko abakobwa yari ahanganye na bo nta n’umwe wamurushije kwitwara neza, ngo bose hamwe bari banganya ubumenyi n’ubushobozi.
Yagize ati “Nta kintu na kimwe baba bakurusha, mpamya neza ko twese uko twagiyeyo nta na kimwe turushanwa, nta we uri munsi y’undi cyangwa uri hejuru y’undi, twese twari turi ku rwego rumwe. Nta kintu na kimwe mbona bandusha.”
Na we ngo byarashobokaga cyane ko yari gutungurana agatwara ikamba. Ati “Ndabyizera cyane kuba nari kuba natwara ikamba, ni irushanwa, ryari iry’umuntu umwe ntabwo bari kuriduha turi babiri.”
Yemeza ko Miss Quiin Abenakyo waserukiye Uganda yagaragaje umwihariko, gusa ngo ntacyo abona uyu mugenzi we wabonetse mu bakobwa batanu ba mbere yamurushije.
Ati “Yitwaye neza, yari umukobwa ukora cyane, kuba yarageze hariye ntabwo byantunguye, yari abikwiye.”
Akongera ati “Nk’uko nabikubwiye, nta kintu twarushanwaga hariya. Ni irushanwa, yageze kure njyewe sinagera kure.”
Iradukunda ashimangira ko “Ntacyo mbona narushijwe!”
Nyuma yo kuva mu Bushinwa avuga ko yahigiye byinshi kurusha kuvuga ko yatsinzwe irushanwa. Ati “Ntabwo natsinzwe narize.”
Umunyamakuru yahise amubaza ikintu gikomeye yasangiza Abanyarwanda yigiye muri Miss World, na we ati “Ni ibintu bigiye bitandukanye, nagiye niga ibintu byo mu bihugu bitandukanye, kuko twari abakobwa bo mu bihugu bigiye bitandukanye. Hari ibyo ntari nzi muri Miss World namenye.”
Umukobwa witwa Vanessa Ponce de Leon ni we watsinze abakobwa bagera ku 120 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’Isi ryatanzwe ku wa Gatandatu tariki ya 8 Ukuboza 2018.
)
Ibitekerezo