Imyidagaduro

Ntabwo mbona Yampano yakubita umugore - Shaddyboo

Ntabwo mbona Yampano yakubita umugore - Shaddyboo

Shaddyboo yatangaje ko adatekereza ko Yampano ashobora gukorera umugore ihohoterwa, mu gihe uyu muhanzi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Umunyamideli akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo yashyize ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram bugaragaza ko atemeranya n’abamushinja ihohoterwa rikorerwa umugore.

Muri ubwo butumwa, Shaddyboo yagize ati “Sinzi ibyo abandi bashobora gutekereza cyangwa kuvuga, ariko njye mbona uyu muntu adasa n’uwakubita cyangwa wakomeretsa umugore. Imana ibona byose kandi rimwe na rimwe imyitwarire y’umuntu ivuga cyane kurusha amagambo.”

Yakomeje avuga ko uko abona Yampano mu mico no mu buryo yitwara, yumva adafite isura y’umuntu mubi, nubwo ashobora gukora amakosa nk’umuntu wese.

Ibi Shaddyboo yabitangaje mu gihe nta minsi ishize Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwafunze Yampano ku wa 16 Gicurasi 2026, nyuma y’igihe ashakishwa n’inzego z’ubugenzacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko uyu muhanzi akurikiranyweho ibyaha byabaye mu bihe bitandukanye, ndetse ko dosiye ye iri gutegurwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Mu birego bikomeye bimushinja harimo n’ibyatangajwe n’umukobwa bivugwa ko bakundanaga uzwi nka Vava, wavuze ko Yampano yamukubise ndetse akamugonga n’imodoka nyuma y’amakimbirane yabaye tariki ya 24 Werurwe 2026.

Nk’uko Vava yabisobanuye, ikibazo cyatangiye ubwo yari yasabye Yampano kudakoresha telefone ari gutwara imodoka, ibintu byavuyemo impaka. Avuga ko nyuma yo kumusaba kuva mu modoka no gufata moto ngo atahe, Yampano yongeye kubakurikirana maze akabagonga.

Shaddyboo abona Yampano atakubita umugore
Yampano afunzwe akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top