Nta muhanzi w’u Rwanda ugaragara muri 25 bazitabira Coke Studio Africa
Nta muhanzi ukomoka mu Rwanda watumiwe mu bakomeye bazitabira ikiganiro cy’umuziki cya Coke Studio Africa umwaka wa 2018.
Bruce Melody ni we watumiwe bwa mbere muri Coke Studio Africa iheruka kuba mu 2017.
Ni umwaka wahiriye Bruce Melody. Yatwaye Primus Guma Guma Super Star, abimburira abandi muri Coke Studio Africa, ni nabwo yakoze indirimbo ‘Ikinya’ yabyinwe bidasanzwe mu gihugu.
Uyu mwaka, u Rwanda rwashyizwe ku ruhande.
Mu bahanzi 25 batangajwe ko bazitabira Coke Studio Africa 2018 nta zina ry’Umunyarwanda ririmo. Mu bihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba, u Rwanda n’u Burundi nibyo bidafitemo abahanzi mu gihe ibindi bifitemo abarenze umwe kuri buri ruhande.
Abahanzi batoranyijwe uyu mwaka ni:
* Lizer (Tanzania)
* Rayvanny (Tanzania)
* Nandy (Tanzania)
* Mimi Mars (Tanzania)
* Harmonize (Tanzania)
* Naiboi (Kenya)
* Khaligraph Jones (Kenya)
* Moji Shortbabaa (Kenya)
* Nadia Mukami (Kenya)
* Chef 187 (Zambia)
* Winky D (Zimbabwe)
* Mahlet (Ethiopia)
* Bisrat (Ehtiopia)
* Abush Zekele (Ethiopia)
* Yared Negu (Ethiopia)
* Rophnan Nuri (Ethiopia)
* Messias Maricoa (Mozambique)
* Sheebah (Uganda)
* Alvin Kizz (Uganda)
* Fik Fameica (Uganda)
* King Saha (Uganda)
* GospelOnDeBeatz (Nigeria)
* Skales (Nigeria)
* Rudeboy (Nigeria)
Coke Studio ni umushinga ukomeye ugamije guteza imbere umuziki, watangirijwe muri Brazil mu 2007 nyuma uza no kugezwa mu bindi bihugu bitandukanye Pakistan, u Buhinde naho muri Afurika watangijwe mu 2013.
Coke Studio ku Mugabane wa Afurika ihuza abahanzi bakunzwe kandi bafite ubuhanga bwihariye mu bihugu byabo bagahurizwa hamwe kugira ngo baririmbane babe banakorana umushinga w’indirimbo mu rwego rwo kuvanaho inzitizi zituma abahanzi bakizamuka badahura n’abamaze kubaka izina ku Isi.
Mu 2014, umuhanzi ukomeye ku Isi watumiwe ni Wyclef ,nyuma mu 2015 hatumirwa Ne-Yo, mu 2016 hajyayo Trey Songz mu gihe umwaka ushize hatumiwe Jason Derulo.

Ibitekerezo