None se ninjye wabagushije? Ntiyaguye imbere y’abanyamakuru? - Bruce Melodie kuri The Ben na Muyoboke
Umuhazi Bruce Melodie yavuze ko nta kosa yakoze gusangiza abamukurikira amashusho ya The Ben na Muyoboke Alex bagwa kuko atari we wabagushije kandi si na we wafashe ayo mashusho.
Nyuma y’igitaramo cya Summer Country Tour 2026 cyabereye mu Bugesera mu mpera z’ukwezi gushize, Bruce Melodie ubwo biteguraga kujya Rubavu, yaratunguranye maze ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze amashusho ya The Ben agwa ku rubyiniro na Muyoboke Alex agwa.
Aya mashusho yaherekejwe n’amagambo ’Rugwiro na Mugwaneza’, ibintu bitishimiwe na benshi bavuga ko atagakwiye kubikora, ndetse yaje no kuyasiba.
Mu mpera z’icyumweru gishize aganira na MIE, Bruce Melodie yavuze ko nubwo bamwibasiye ariko si we wabagushije kandi si na we wafashe ayo mashusho.
Ati "Uretse ayo mazina (Rugwiro na Mugwaneza) nongeyeho, ni njye wabagushije? Ntibaguye se? Kubishyira ku mbuga nkoranyambaga zanjye none se ko no mu itangazamakuru bari babishyizemo?"
"Noneho baravuze ngo ibintu nakoze ni bibi, ngo nafashe manager (Muyoboke Alex), ndamupositinga nk’aho yaguye mu bwiherero, n’ubundi yaguye mu mbuga y’Umujyi wa Kigali mu kiganiro n’itangazamakuru, yaguye imbere y’abanyamakuru."
Abajijwe niba kubishyira ku mbuga nkoranyambaga byari ngombwa, yagize ati "Byari ngombwa cyane. Impamvu nabisibye ni ukugira ngo batazongera kuhagwa. Wigize ubona hari uwongera kugwa. "
Bruce Melodie ku magambo nayo yapositinze avuga ko ’coach akeneye coach’, bagakeka ko ari Gael yavugaga, yagize ati "Ntabwo se ujya umubona muri Gym? None se aritoza?"
Ku makuru avuga ko yamaze kuva muri 1:55AM yanze kugira byinshi ayavugaho, gusa avuga ko mu minsi ya vuba azakora ikiganiro kirambuye.

Ibitekerezo