Nelly cyangwa Ketchup nk’uko yitwa muri filime ya Bamenya, ngo akunda abantu bamwita indaya bijyane n’uko akina muri iyi filime kuko bimwereka ko ubutumwa bwe butambuka, gusa ngo mu buzima busanzwe si ndaya kuko ni umugore wubatse ufite umugabo n’umwana.
Ni kenshi cyane uzasanga abakinnyi ba filime inshingano baba bahawe (roles) bakina zikunze kubakurikinara mu buzima bwo hanze ya sinema ndetse abenshi bagakeka ko ariko bameze, nyamara siko biba bimeze nk’uko Nelly ukoresha akazina ka Ketchup muri Filime yiswe Bamenya abivuga.
Nelly ubusanzwe ni umugore wubatse ufite umugabo n’umwana umwe, akaba akina muri iyi filime yiyandarika ashora abagabo mu bishuko akoresheje ubwiza bwe, kwambura abagabo ibyabo ibyo benshi bita(gukura ibyinyo). Ibi byose bimuhuriraho muri filime ya Bamenya bigatuma bavugako no mu buzima busanzwe yaba yicuruza.
Ketchup, mu kiganiro kirambuye kibanze ku buzima bwe benshi bakeka ko ari indaya yagiranye na yagiranye na Isimbi.rw, yahakanye ko atari indaya gusa avuga ko akunda abantu bamwita indaya bitewe na filime akina.
Yagize ati: “Ikintu nabwira abantu, njyewe ndi Nelly ntandukanye na Ketchup, Ketchup ni Slay queen, icyo nsabwa ni ukwambara umwambaro wa ketchup nk’aba slay queen(indaya), ndabikora ndanabikunda ukuntu abantu bavuga ngo kiriya kiriya ibiki n’ibiki, ndabikunda kubera ko bituma mbona ko ibyo nkora ari byo… Njye rero ndatandukanye cyane n’ukuntu Ketchup ameze, ndatandukanye pe, nta kuntu naba nubatse ngo mbe meze nka Ketchup bizacemo ngira ngo ariko meze byamara iminsi 2, kandi ubu nubu hashize imyaka igera muri 3.”
Nelly mu buzima busanzwe ni umuntu utuje cyane ufite umugabo n’umwana ugiye kuzuza imyaka 2, mu bahanzi nyarwanda bose we asanga umugwa ku mutima ari Andy Bumuntu, ngo kuva yatangira kumva ijwi rye nibwo yahise amukunda kubera ijwi rye rimukurura kurenza ibindi byose, kubona uburyo atujemo nibyo bituma akomeza kumukunda.
Ketchup ngo si ndaya nk’uko abantu babikeka
)
Ibitekerezo