Niyonzima Olivier Seif na we yamaze gutsinda Rayon Sports mu rubanza yayirezemo muri FERWAFA aho igomba kumwishyura miliyoni 6 Frw.
Muri Mutarama 2026 ni bwo Rayon Sports yahisemo kudakomezanya na Niyonzima Olivier Seif wari usigaje amezi atandatu ku masezerano.
Gusa bumvikanye ko agomba kwishyurwa imishahara y’amezi abiri ingana na miliyoni 1.6 Frw, ndetse na miliyoni 4.5 Frw z’amafaranga yasigawemo ya recruitment.
Gusa ntabwo baje kumwishyura aya mafaranga birangira Seif agiye kurega muri FERWAFA.
Rayon Sports yaje gutsindwa uru rubanza maze FERWAFA itegeka ko Rayon Sports igomba kumwishyura miliyoni 6.1 Frw (imishahara y’amezi abiri ndetse na recruitment yamusigayemo).
Rayon Sports yabwiwe na FERWAFA ko igomba gukemura iki kibazo mbere y’uko umwaka w’imikino utangira batabikora ikaba itahabwa ibyangombwa (club licensing).
Rayon Sports igize iki kibazo mu gihe hasohotse andi makuru ko Rayon Sports yahagaritswe na FIFA kutandikisha abakinnyi kubera abakinnyi bafitanye ibibazo batarishyura.

Ibitekerezo