Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude na rutahizamu wa Rayon Sports, Ndikumana Asman buri umwe yijeje abakunzi b’ikipe ye ko bazegukana Igikombe cy’Amahoro.
Harabura amasaha 48 rukambikana hagati y’amakipe abiri y’amakeba mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports.
Ni ku wa Gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2026 kuri Stade Amahoro, mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro cya 2026.
Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude yavuze ko umukino wa nyuma ntawo kwishyura ugira, bityo ko basabwa kuwutsinda.
Ati "Umukino wa nyuma rero ntabwo habamo umukino ubanza n’uwo kwishyura, igikombe kigomba gutwarwa uko byagenda kose, nta kindi kiri mu mitwe yacu."
Yasabye abafana kuzaza kubashyigikira ari benshi ko nabo bazakora ibishoboka byose bakabaha ibyishimo.
Ati "Abafana ba APR FC bazaze ari benshi badushyigikire turebe ko twatwara kiriya gikombe."
Ku ruhande rwa Rayon Sports, Ndikumana Asman yabwiye ISIMBI ko biteguye kandi bazi ko iyi kipe iki gikombe igikeneye.
Ati "Kuri finali turiteguye, turabizi Rayon Sports ikeneye iki gikombe, tuzakora ibishoboka byose, abafana bazaze kudushyigikira."
Aya makipe aheruka guhurira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro umwaka ushize aho cyegukanywe na APR FC itsinze 2-0.

Ibitekerezo