Siporo

Niyigena Clement yasigaye mu Misiri

Niyigena Clement yasigaye mu Misiri

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi, Niyigena Clement usoje amasezerano muri APR FC yasigaye mu Misiri.

Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi akaba yari kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi aho yakoreraga umwiherero mu Misiri.

Ubu iri mu nzira igaruka ariko mu bakinnyi yagarukanye ntabwo barimo Niyigena Clement wasigaye muri iki gihugu aho amakuru avuga ko icyamusigajeyo ari ukurangizanya n’amakipe amwifuza.

Bivugwa ko uyu mukinnyi ashobora kwerekeza muri Tunisia ari ho ashobora kujya gukina, ni mu gihe no mu Misiri n’aho hari amushaka nka Ceramica Cleopatra yasoje ku mwanya wa kane muri Shampiyona.

Ni umukinnyi APR FC yeretse ko ikeneye ndetse inamuha amafaranga menshi ariko we akaba abona igihe cyo kujya gukina hanze cyarageze.

Si we wenyine wasigayeyo kuko na Biramahire Abeddy wa Assabah FC yo muri Libya na we yasigaye kuko hari amakipe bari mu biganiro ngo arebe ko yayerekezamo.

Niyigena Clement yasigaye mu Misiri
Biramahire Abeddy na we yasigaranye na Niyigena Clement
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top