Siporo

Ni isomo twaribonye - Kapiteni wa APR FC, Cheikh Djibril Ouattara

Ni isomo twaribonye - Kapiteni wa APR FC,  Cheikh Djibril Ouattara

Rutahizamu akaba na kapiteni wa APR FC, Cheikh Djibril Ouattara yavuze ko umukino banyagiwemo na Gor Mahia ari isomo rikomeye bize rizatuma bitwara neza mu mikino itaha.

Ntabwo APR FC yahiriwe n’intangiriro za CECAFA Kagame Cup aho yatsinzwe na Gor Mahia ibitego 5-0 mu mukino wabaye ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga 2026.

Ni umukino buri mukunzi wa APR FC yatashye ababaye cyane kubera uburyo ikipe ye yitwaye ntinagaragaze icyizere.

Kapiteni wa APR FC, Cheikh Djibril Ouattara yasabye imbabazi abafana b’iyi kipe avuga ko hari isomo bakuyemo.

Ati "Ntabwo byoroshye, mbere na mbere reka nihanganishe abakunzi ba APR FC nk’uko umutoza abivuze ni isomo kuri twe, ni isuzuma ryiza ku mikino Nyafurika, tugiye gukora tuzagaruka dukomeye cyane."

APR FC yaherukaga gutsindwa ibitego byinshi tariki ya 29 Nzeri 2023 ubwo yatsindwaga na Pyramids FC 6-1.

Cheikh Djibril Ouattara yasabye abakunzi ba APR FC imbabazi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top