Gakumba Patrick wamamaye nka Super Manager mu kugurisha abakinnyi, avuga ko abavuga ko ibyo akora atabizi ndetse ari amaco y’inda atari byo kuko we yakoze ibyananiye abandi, kandi ngo bagomba kumenya ko n’ibyo akora yabyize.
Mu munsi ishize ni bwo mu Rwanda hatangiye kuvugwa inkuru z’abagurisha abakinnyi(agents), bavuga ko ababikora mu Rwanda batabikora kinyamwuga ahubwo baba bakurikiranyemo inyungu y’amafaranga kuruta kuba bakora ikintu kizima, izina ryagarutse cyane harimo Super Manager aho yagiye ashinjwa gutuburira amakipe abazania abakinnyi batari ku rwego nyarwo.
Aganira na ISIMBI yavuze ko n’ubwo atakinnye umupira ariko ibyo akora yabyize ndetse abifitiye n’impamyabumenyi yakuye mu Budage.
Yagize ati“Njyewe ntabwo nakinnye umupira ariko nshobora gufasha umukinnyi, reka nkuhe urugero Jose Mourinho ko yatwaye Champions League zirenze imwe yigeze awukina? Njye n’ubwo ntakinnye umupira ariko narawize mu Budage, ibyo abandi bavuga sinabitindaho bafite impamvu ya byo.”
Akomeza avuga ko yakoze ibyo bamwe bananiwe, aho yagiye agurisha abakinnyi benshi bafataga nk’abadashoboye ariko bagakora ibitangaza bitewe n’uko we yababonyemo ubushobozi.
Yagize ati“ko nakoze ibyabananiye se? Hari umwana witwa Onesme yari yaratawe nyuma yo kunyura mu makipe nka AS Kigali, Mukura VS, APR FC, naramuhamagaye ndamubaza nti ufite imyaka ingahe arambwira ngo 24, nti bakaba bavuga ngo umupira warakunaniye? Mugurisha muri Musanze ubu ni we watsinze ibitego byinshi mu mikino ya shampiyona yo kwishyura, ndibuka nari ngiye kumugurisha muri Rayon Sports barambwira ngo nta mukinnyi umurimo, icyo namukundiye yanabantsindiye igitego, ndamubwira unkoreye ibyo nagusabye.”
“Na Kagere buriya mbere mutwara muri Tanzania nari narabimubwiye, nti ikintu cya mbere uzankorera kikanshimisha ni uko uzantsindira Yanga igitego kuko mbere y’uko mutwara muri Simba SC yagombaga kujya muri Yanga, barangije barambwira ngo arashaje, ndababwira nti muzamubona.”
Super Manager avuga ko ibyo abantu bavuga atabitindaho cyane kuko nta muntu ushimisha bose, gusa ngo biba byiza wirinze ibyo abantu bavuga wowe ugashyira umutima ku kazi.
Reba ikiganiro na Super Manager
)
Ibitekerezo
Callixte Kwizera
Ku wa 2-05-2020Am Burundian live in Canada Vancouver, ntagiterekerezo ngira ariko ndavugana a 100%.I like you so much. Sabin ur the journalist ndakurahiye.
Enocktuyishime
Ku wa 2-05-2020Komerezaho ndakwemera