Siporo

Myugariro wifuzwa n’Amavubi, yabonye ikipe nshya muri Sweden

Myugariro wifuzwa n’Amavubi, yabonye ikipe nshya muri Sweden

Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo w’Umunyarwanda, Warren Kamanzi yamaze gusinyira Malmö FC yo mu cyiciro cya mbere muri Sweden.

Ni nyuma y’uko mu minsi ishize yari yatandukanye na Toulouse FC yo mu Bufaransa itarifuje kumwongerera amasezerano.

Akaba yaratangajwe nk’umukinnyi w’iyi kipe ejo hashize ku wa Kane, tariki ya 16 Nyakanga 2026.

Warren Kamanzi akaba yishimiye gusinyira iyi kipe. Ati “Ndishimye cyane ndetse mfite umunezero wo kuza mu ikipe nziza nka Malmö FF. Nzi neza amateka y’ahantu nje.”

Warren Kamanzi w’imyaka 26 akaba yasinye imyaka itatu izamugeza 2029, yakiniye andi makipe arimo Rosenborg BK, Tromsø IL na Ranheim zo muri Norway.

Ni umwe mu bakinnyi kuri ubu barimo kwifuzwa bikomeye n’u Rwanda ngo abe yaza kongera imbaraga mu bwugarizi bw’ikipe y’igihugu.

Warren Kamanzi yasinyiye Malmö FC yo muri Sweden
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top