Imyidagaduro

Mwiseneza Josiane yambitswe ikamba rya baringa

Mwiseneza Josiane yambitswe ikamba rya baringa

Ibya Mwiseneza Josiane byafashe indi ntera! Umukobwa w’i Rubengera yatwerewe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda n’abamushigikiye ku mbuga nkoranyambaga mbere y’ibyumweru bibiri ngo habe umuhango wo kuritanga.

Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2019 azamenyekana mu birori bitegerejwe ku itariki 26 z’uku kwezi kwa Mutarama mu birori bizabera muri Intare Conference Arena i Rusororo ahazaba hateraniye abakobwa 15 bazagera kuri Grand Finale.

Aba bazaba batoranyijwe mu bakobwa 20 bakiri muri iri rushanwa kugeza ubu, abandi batanu bazasezererwa umwe kuri umwe mu cyumweru cya nyuma cy’umwiherero ugiye kubera i Nyamata muri Golden Tulip.

Mu gihe abakobwa bitegura gukomereza ihiganwa mu bikorwa bizabera mu mwiherero bizibanda ku kugaragaza ubuhanga mu byiciro bishya bitandukanye byashyizwe muri iri rushanwa, abafana ba Mwiseneza Josiane umaze kwamamara mu bahataniye kuba Miss Rwanda batangiye gusohora amafoto yacuriwe muri porogaramu za mudasobwa agaragaza uyu mukobwa yambaye ikamba ritaratangwa.

Andi mafoto akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Instagram na Whatsapp agaragaza Iradukunda Lilane urifite kugeza ubu arishyira ku mutwe w’uyu mukobwa winjiye muri Miss Rwanda ahagarariye Intara y’Uburengerazuba na we yiyamamarijemo mu mwaka ushize.

Usibye amafoto yakozwe muri ibi bihe yogeza Mwiseneza, bisa n’ibyamaze gucengera muri bamwe ko ari we mukobwa uzegukana ikamba nubwo hari abadahuza n’uwo mwanzuro w’abafana be bagatanga impuruza ko icyizere yahawe kiyoyotse ku munota wa nyuma yasigarana umutima umenetse.

Mwiseneza Josiane, umukobwa ukomoka i Rubengera waciye ibintu muri Miss Rwanda y’uyu mwaka, yatangiye kuvugwa cyane ku munsi wa mbere akigera kuri Inzozi Beach Hotel i Rubavu ahari habereye ibikorwa byo guhatanira guserukira Intara y’Uburengerazuba. Muri iki gihe ashakishwa n’ibigo bitagira ingano byifuza gukorana na we kubera uburyo yamamaye bidasanzwe.

Abafana ba Mwiseneza Josiane batangiye kumwambika ikamba rya Miss Rwanda umunsi wo kuritanga utaragera!

Yavuzweho cyane mu itangazamakuru bishingiye ku rugendo rw’ibilometero birenga icumi yakoze n’amaguru ajya kwiyamamaza, benshi batungurwa n’uwo muhate udasanzwe yagize no kwitinyuka byafashwe nk’icyitegererezo ku bandi bakobwa bo mu cyaro muri iri rushanwa ubusanzwe wasangaga rirangwamo abasirimutse gusa.

Mwiseneza yabaye icyamamare mu gihe gito, aho aciye ubu igikuba kiracika, mu mashusho amaze iminsi acicikana yanyuze i Nyarugenge abuza imodoka kugenda benshi barwanira kumukoraho no kumureba, ‘taxi voiture’ yari imutwaye yahavuye nta nkuru!

Ifoto yacuriweho iyagaragaje Mwiseneza Josiane yambaye ikamba rya baringa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Bizoza tresor
    Ku wa 18-01-2019

    Nikirenga ibyiza gusa

  • Bizoza tresor
    Ku wa 18-01-2019

    Nikirenga ibyiza gusa

  • Bizoza tresor
    Ku wa 18-01-2019

    Nikirenga ibyiza gusa

  • Bizoza tresor
    Ku wa 18-01-2019

    Nikirenga ibyiza gusa

  • VA0032
    Ku wa 16-01-2019

    Mss Josiane tumwifurije intsinzi

  • Twizerimana shadarake
    Ku wa 13-01-2019

    Umva mwiriweho neza ndasaba misii mwiseneza asengemeshi kukondabona bizabubusa Ku.unsi wanyuma arikoniba muriwe afire kwizera mwisene. Nkurinyuma tabundi bufashanaguha nzaguha like nguhe share wumire nonese mwise konubundinyine ikambaniryaweeeee kandindigusenga uzatsjnde

  • Twizerimana shadarake
    Ku wa 13-01-2019

    Umva mwiriweho neza ndasaba misii mwiseneza asengemeshi kukondabona bizabubusa Ku.unsi wanyuma arikoniba muriwe afire kwizera mwisene. Nkurinyuma tabundi bufashanaguha nzaguha like nguhe share wumire nonese mwise konubundinyine ikambaniryaweeeee kandindigusenga uzatsjnde

  • Niyonsaba jany-jaja jeanine
    Ku wa 13-01-2019

    13/01/2019

IZASOMWE CYANE

To Top