Cristiano Ronaldo nta guca ku ruhande, yarebye mu maso umunyamakuru amubwira ko amwanga, bitungura benshi.
Kapiteni wa Portugal, Cristiano Ronaldo akaba yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru.
Ronaldo yatunguranye aba aravuze ati "Mumureke abaze, ndabizi ntabwo ankunda ndabizi. Ndashaka kureba niba uyu munsi yabaza ikibazo cyiza."
Uyu munyamakuru yahise amubaza ati "Ni ikihe kintu kigoye gukina Igikombe cy’Isi ku myaka 41."
Cristiano yahise amusubiza ati "Ikintu kigoye ni ukuvugana n’abantu nkamwe by’umwihariko abo batankunda kandi uri umwe muri abo, ngomba kumureba mu maso nkazajya mpora mwibuka."
Aya mashusho ya Cristiano akaba yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga benshi bashima ko yamubwije ukuri mu gihe abandi bavugaga ko atari akwiye kubivuga.

Ibitekerezo
Mugwaneza Jeancloudemugwaneza
Ku wa 6-07-2026Chris ntakurya dodo kbs
MUGABEKAZI Marie Chantal
Ku wa 6-07-2026Kuvugisha nukuri ntibyica umutumirano tugomba kubana nabatwanga Kandi tukabamenyesha ko tubizi neza