Siporo

Mu myambarire idasanzwe abakinnyi b’Amavubi batunguranye mbere yo kwerekeza Maroc (AMAFOTO)

Mu myambarire idasanzwe abakinnyi b’Amavubi batunguranye mbere yo kwerekeza Maroc (AMAFOTO)

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwabda Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero mbere yo guhaguruka berekeza muri Maroc aho bazakina imikino ibiri ya gicuti.

Umutoza Stephen Constantine yahamagaye abakinnyi 24 agomba kwifashisha mu mikino ibiri ya gicuti izabera Marrakech muri Maroc mu ntangiriro z’uku kwezi.

Abakinnyi bahamagawe bari mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Kamena 2026, mu myambarire myiza nk’abasitari, bitabiriye ubutumire.

Bakaba bahuriye kuri Hoteli ya FERWAFA i Remera, ni mbere y’uko saa 17h z’uyu munsi bari bufate rutemikirere berekeza Maroc.

Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice akaba yabanje kubaha ubutumwa mbere yo guhaguruka, aho yababwiye ko nubwo ari imikino ya gicuti ariko bagomba gutsinda.

Abaje biganjemo abakina imbere mu gihugu ndetse n’abakina hanze bari mu biruhuko mu Rwanda, ni mu gihe abandi bazahurirayo.

Tariki ya 6 Kamena 2026, u Rwanda ruzakina na Comoros mu gihe tariki ya 9 Kamena 2026 ruzakina na Tanzania.

Urutonde rw’abakinnyi bose bahamagawe:

Abanyezamu: Niyongira Patience (Police FC), Hakizimana Adolphe (APR FC) na Kwizera Olivier (Rayon Sports).

Ba myugariro: Mutsinzi Ange (Zira Fk), Niyigena Clément (APR FC) Kavita Phanuel Mabaya (Birmingham Legion), Nshimiyimana Yunus (APR FC), Byiringiro Jean Gilbert (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (Ael Limasol) na Niyomugabo Claude (APR FC).

Abakina hagati: Emeran Noam Fritz (Groningen Fc), Kwizera Jojea (Rhode Island), Kury Johan Marvin (AC Bellizona), Mugisha Bonheur (Al Masry), Bizimana Djihad (CS Constantine), Gueulette Samuel Marie (Raal La Louviere), Ruboneka Jean Bosco (APR FC) na Muhire Kevin (Jamus SC).

Ba rutahizamu: Nshuti Innocent (Al Wafaq), Uwineza Rene (Kiyovu Sports), Biramahire Abeddy (Assabah), Mickels Joy Slayd (Karvan FK), Uwiyaremye Fidali (Kiyovu Sports) na Mbonyumwami Taiba (Marine FC).

Rutahizamu wa Marines FC, Mbonyumwami Taiba
Umunyezamu wa Police FC, Niyongira Patience
Myugariro wa AEL Limasol muri Cyprus, Imanishimwe Emmanuel
Hakizimana Adolphe ufatira APR FC
Myugariro wa APR FC, Nshimiyimana Yunusu
Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier
Ruboneka Bosco
Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude
Myugariro wa Zira FK muri Azerbaijan, Mutsinzi Ange Jimmy
Rutahizamu Nshuti Innocent
Niyigena Clement, umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri Shampiyona y'u Rwanda
Umukinnyi ukina mu kibuga hagati muri Jamus yo muri Sudani, Muhire Kevin
Myugariro wa APR FC, Byiringiro Jean Gilbert
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top