Imyidagaduro

Miss Mutesi Jolly uvugwaho kwirukanwa muri Kaminuza yisobanuye

Miss Mutesi Jolly uvugwaho kwirukanwa muri Kaminuza yisobanuye

Miss Mutesi Jolly yari amaze imyaka ibiri yiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya CBE ntakihagera, abo biganaga batangiye gukwiza amakuru ko yirukanwe gusa we afite izindi mpamvu.

Mutesi Jolly yigaga mu ishami ry’icungamutungo i Mburabuturo, yahatangiye muri Kanama 2017 ubu yari ahamaze imyaka ibiri.

Kuva muri Nzeri 2018 kugeza ubu, Miss Mutesi Jolly ntagikandagira ku ishuri ari naho bamwe bahera bemeza ko yirukanwe abandi bagatanga izindi mpamvu zitandukanye zishimangira impamvu atakijya ku ishuri.

Mu kiganiro cyihariye n’ikinyamakuru Isimbi.rw, Mutesi Jolly yavuze ko yabaye ahagaritse amasomo by’igihe gito akazasubukura nyuma amaze guhuguka.

Yagize ati “Nari mfite ingendoshuri nyinshi kugira ngo nzamure ikompanyi yanjye kongeraho amasomo mfatira muri Uganda. Niyo mpamvu nahisemo kuba mpagaritse amasomo kugira ngo bitazambangamira.”

Yongeraho ati “Uku Kwakira n’Ugushyingo ndetse n’Ukuboza nari mpuze cyane.”

Yavuze ko muri Uganda yigirayo amasomo[atasobanuye] mu buryo buzwi nk’Iyakure[hifashishijwe internet] ubundi akajyayo rimwe na rimwe mu gihe agiye gukora ikizame.

Mutesi Jolly avuga ko yasubitse amasomo kubera gahunda nyinshi zimuhugije muri iki gihe

Mutesi Jolly ni we Nyampinga wa mbere w’u Rwanda mu batowe bose bakiriho wigiye Kaminuza mu gihugu.

Miss Rwanda 1993 atuye mu Bubiligi , Bahati Grace watowe muri 2009 yize muri USA ari naho aba kugeza ubu, Mutesi Aurore watowe muri 2012 yagiye kwiga muri Turkey[ariko ubu asigaye aba muri USA], Akiwacu Colombe wa 2014 yize mu Bufaransa muri Institut Supérieur du Commerce de Paris mu ishami rya Commerce de Luxe naho Kundwa Doriane watowe mu 2015 ubu atuye muri Canada.

Kuva muri Nzeri 2018 kugeza ubu, Jolly ntakijya kwiga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Kaka
    Ku wa 8-01-2019

    2104 nuwuhe mwaka ? Too much errors

To Top