Imyidagaduro

Miss Bahati Grace yabonye undi musore asimbuza K8 Kavuyo

Miss Bahati Grace yabonye undi musore asimbuza K8 Kavuyo

Miss Bahati Grace yasubiye mu buzima bw’urukundo nyuma y’imyaka irenga itanu atandukanye n’umuraperi K8 Kavuyo babyaranye.

Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2009 akibaruka muri 2012. Ubu atuye muri Amerika aho akora akazi k’ubuganga nyuma yo kurangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kirkwood College.

Amakuru mashya agera ku kinyamakuru ISIMBI ashimangira ko Miss Bahati Grace afite undi musore bakundana ndetse ko bidatinze aba bombi baziyereka imiryango hagakurikiraho gahunda yo gutegura kubana.

Inshuti ya hafi ya Miss Bahati Grace yaduhishuriye ko uyu Nyampinga asigaye akundana n’umusore witwa Parfait na we w’Umunyarwanda ariko uba muri Canada ndetse ngo urukundo rwabo ruragana heza.

Iyi nshuti iyifuje ko dushyira mu itangazamakuru amazina ye, yagize iti “Miss Bahati Grace ubu afite undi musore bakundana bihamye. Ahubwo nk’umwaka utaha azatera ivi, ibyabo bigeze kure…”

Yongeyeho ko nubwo umusore akorera muri Canada akenshi amanuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusura Bahati Grace.

Miss Bahati Grace ntaragira icyo adutangariza kuri aya makuru. Turacyagerageza kuvugana na we ngo tumenye icyo abivugaho.

Miss Bahati Grace na Parfait uba muri Canada ibyabo mu rukundo ngo bigeze kure

Uyu ni we musore wa mbere uvuzweho kuba akundana na Miss Bahati Grace nyuma y’igihe gishize atandukanye na K8 Kavuyo babyaranye. Uyu muraperi na we yahise abona undi mukobwa witwa Umutoni Cynthia ndetse na we bakaba bafitanye undi mwana yise Zion Iliza Muhire.

K8 Kavuyo wabyaranye na Bahati Grace mu mwaka wa 2012, kuri ubu ntibagikundana ahubwo icyo bahuriyeho ni ukurera umwana wabo Ethan Muhire. Umutoni Cynthia, umukobwa wa kabiri babyaranye ni we mukunzi we mushya ndetse haba hari imishinga yo kuzarushingana.

Bahati Grace aba muri Amerika mu myaka icyenda ishize
Miss Bahati Grace n'umwana yabyaranye na K8 Kavuyo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top