Imyidagaduro

Misigaro Gentil yeretse imbaga yitabiriye igitaramo cye umukobwa bagiye kurushinga (Amafoto)

Misigaro Gentil yeretse imbaga yitabiriye igitaramo cye umukobwa bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuririmbyi ukomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana, Gentil Misigaro yatunguye abitabiriye igitaramo yakoreye i Kigali abereka umukobwa bagiye gushyingiranwa.

Gentil Misigaro na Rhoda Mugiraneza baritegura kurushinga ndetse bageze kure imyiteguro y’ubukwe bwabo buzaba ku wa 16 Werurwe 2019.

Misigaro amaze iminsi icumi i Kigali, yaje avuye muri Canada aho yari amaze imyaka 15 aba. Mu byamuzanye harimo igitaramo yakoze mu ijoro ryacyeye n’ubukwe bwe na Rhoda.

Urukundo rwa Gentil Misigaro na Rhoda ntibakunze kurugaragaza mu buryo bweruye ndetse ubwo uyu muhanzi yageraga mu Rwanda yanze ko umukunzi we abonwa n’itangazamakuru ku kibug cy’indege amwakira bose bamaze gutaha.

Mu gitaramo Misigaro Gentil yakoreye muri Camp Kigali, ibyishimo byamurenze birangira yeretse imbaga yaje kumureba umukobwa bagiye kubana ndetse ahita avuga ko bose abatumiye mu bukwe bwe buzaba ku itariki ya 16 Werurwe 2019.

Misigaro yaherukaga kubwira Isimbi.rw ko mu byo yakundiye Rhoda, ku isonga ngo ni uko akunda gusenga cyane ndetse hejuru ya byose bakaba bahuza muri byose.

Ati “Icya mbere navuga ni uko ari umukirisito, ni umuntu ukunda Imana cyane. Ikindi ni uko ankunda nanjye nkamukunda, uko mukunda na we niko ankunda. Icya gatatu ni uko tubyumva kimwe, ntitugorana mu byo dukora, ndamwumva nkamuha agaciro ke nanjye akakampa.”

Gentil Misigaro na Rhoda bahise batumira abantu bose mu bukwe bwabo

Mugiraneza Rhoda yerekanwe mu gitaramo nyuma y’uko ku wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2019 inshuti ze zamukoreye ibirori bya Bridal Shower mu kumusezeraho no kumuha inama za nyuma zizamufasha mu rugo rwe.

Muri iki gitaramo, Misigaro Gentil yafatanyije n’abahanzi barimo Patient Bizimana, Aime Uwimana, Alarm Ministries, Shining Stars y’Imasoro, Bosco Nshuti, Evens Jelly na Adrien Misigaro usanzwe aba muri Amerika.

Igitaramo ‘Hari imbaraga’ cyitabiriwe ku buryo bukomeye.

Ni ubwa mbere Gentil Misigaro akoreye igitaramo mu Rwanda mu myaka 15 ishize
Apotre Masasu yitabiriye iki gitaramo
Misigaro Adrien na Gentil Misigaro mu ndirimbo yabo yakunzwe 'Buri munsi'
Ubwitabire bwari ku kigero cyo hejuru
Rhoda yari aherutse gukorerwa ibirori bya Bridal Shower
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top