Miley Cyrus uri mu baririmbyi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umukunzi we Liam Hemsworth bagiye gukora ubukwe mu birori by’ibanga bizabera ahitwa Byron Bay muri Australia.
Uyu muhanzi w’imyaka 26 na fiancé w’imyaka 28 we ukomoka muri Australia bagiranye urukundo mu gihe kinini nubwo hari ubwo bashwanaga ariko bakongera gusubirana. Yamwambitse impeta y’urukundo bwa mbere muri Kamena 2012.
Nyuma y’aho urugo rw’ibi byamamare rwari ruri muri Malibu ruhiriye mu nkongi zabaye muri Calfornia, ubu noneho barifuza kubana mu buryo bukurikije amategeko bagasezerana nk’uko byatangajwe na OK! magazine.
Umwe mu batanze amakuru ku bukwe bw’ibanga bw’aba bombi bushobora gutaha mu minsi ya vuba, yagize ati "Miley na Liam bariyumvamo ko kurambagizanya kwabo bimaze igihe kirekire cyane, none bafashe umwanzuro, icyarimwe, igihe kigeze"
Miley Cyrus wamamaye mu ndirimbo Wrecking Ball afite umugambi ukomeye wo gukorera ibirori bye ku mucanga w’inkengero z’amazi menshi ndetse ngo ni we igitekerezo cyaturutseho ko we na Liam bakorera ibirori muri Australia aho kubijyana ku ivuko rye muri Tennessee.
Aba bombi biravugwa ko bagiye kurushinga nyuma yo kumarana imyaka itatu yindi kuko biyunze mu 2015 nyuma yo kumara igihe kirekire baratandukanye mu rukundo ndetse bakanyuzamo bakagenda bakundana n’abandi bantu batandukanye.
Liam ugiye kurushinga na Miley Cyrus ni umuvandimwe wa Chris Hemsworth na we uba muri Bryon Bay n’umugore we witwa Elsa Pataky n’abana batatu babyaranye.
Uwatanze amakuru y’ubukwe bwa Miley Cyrus yagize ati "Basubiranye nyuma yo gutandukana kwabo gukomeye ubwo bajyaga muri Bryon Bay gusura Chris na Elsa hanyuma Miley akumva ko byaba ari amahirwe akomeye gukorerayo ubukwe."
Umujyi wa Bryon Bay uzaberamo ibirori by’ubukwe bwa Miley Cyrus n’umukunzi we uri muri New South Wales ngo ufite icyicaro gikomeye mu mitima yabo.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Miley Cyrus yahishuye ko gutakaza inzu yabanagamo n’uyu mukunzi we muri Malibu yari ihagaze akayabo ka miliyoni $2.525 byarushijeho kubegeranya aho kubatandukanya.
Miley Cyrus amaze iminsi atangarije mu kiganiro cya The Howard Stern Show ko Liam yamubereye umuntu ukomeye mu kurokoka iyo nkongi, ati "Ntabwo nigeze mukunda birenze ku bw’icyo gihe."
Yavuze ko yitwaye gitwari ku buryo yabashije kurokora inyamaswa zose babanaga mu rugo uyu mukobwa akunda, zirimo utugurube duto anakunze gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze bwite.

Ibitekerezo