Imyidagaduro

Mike Karangwa yahishuye icyo yakundiye Isimbi bagiye kurushinga

Mike Karangwa yahishuye icyo yakundiye Isimbi bagiye kurushinga

Mike Karangwa wakoze itangazamakuru igihe kinini ageze kure imyiteguro yo kurushingana n’umukunzi we Isimbi Mimi Roselyne bamaze igihe bakundana.

Mu kiganiro cyihariye na Isimbi.rw, Mike Karangwa yavuze ko “Imyiteguro igeze kure ku miryango yombi.”

Mike Karangwa yavuze ko yakuranye na Isimbi Mimi Roselyne ndetse ko n’imiryango yombi iziranye kandi igendererana. Ntavuga byeruye igihe batangiriye gukunda, gusa ashimangira ko baziranye bihagije.

Yagize ati “Tuziranye kuva kera cyane kuko yakuze mureba, nanjye anzi ari umuntu tugendererana, imiryango yose iziranye, basaza be ni inshuti ze zanjye, ndi nk’umwana iwabo nanjye akaba nk’umwana mu rugo iwacu.”

Mu by’ingenzi yakundiye Isimbi Roselyne ngo “Icya mbere ni urukundo, niho urukundo rwanjyenye, nakurikiye icyo umutima umbwira nkurikira aho urukundo ruri kandi koko nararuhasanze. Ni umukobwa nkunda n’umutima wanjye wose, wubaha, ucisha make, ukunda gusenga, sinavuga byinshi ariko yujuje byose by’umugore nashakaga.”

Ubukwe bwa Mike Karangwa na Isimbi, buzaba tariki ya 23 Gashyantare 2019, bazasezeranira muri Eglise Vivante ku Kimihurura hanyuma kwiyakira bibere muri Camp Kigali.

Mike Karangwa wakuriye muri Kiliziya Gatolika, yabatijwe bwa kabiri muri Eglise Vivante mu mwaka wa 2018 nyuma atangira kwitegura gusezerana imbere y’Imana na Isimbi.

Mike Karangwa yemeza ko aziranye na Isimbi Mimi mu buryo buhagije

Mu nshuti ze za hafi, Mike yifuza ko abarimo The Ben na Muyoboke Alex na bo bafata icyemezo bakarushinga.

Ati “Ni hagati y’abantu batatu, uwa mbere naha uru rufunguzo ni The Ben, uwa kabiri ni Emmy, na Claude Kabengera nakarumuhaye, undi ni Muyoboke Alex na we nagire atwereke umugeni.”

IKIGANIRO KIRAMBUYE NA MIKE KARANGWA WITEGURA UBUKWE:

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Gruec
    Ku wa 9-01-2019

    Ariko se mwokagir’Imana mwe, ndebera nk’ikibazo nk’iki. None se iyo umuntu avutse ari umuhungu hari igihe kigera bigahinduka? Ntekereza ko washatse kubaza ko MUYOBOKE akiri umusore cyangwa se ingaragu?

  • Mwiseneza
    Ku wa 8-01-2019

    Burya se Muyoboke aracyari umuhungu?

To Top