Imyidagaduro

Meghan Markle yahishuye igihe azabyarira

Meghan Markle yahishuye igihe azabyarira

Igikomangoma Henry Harry na Meghan Markle bamaze hafi amezi umunani bakoze ubukwe, ubu baritegura kwibaruka imfura yabo.

Ubukwe bw’aba bombi bwabaye ku itariki ya 19 Gicurasi 2018, ibirori byabo byabereye mu Mujyi wa Windsor buhuruza ibihumbi bitabarika by’abantu baturutse mu bice byose by’Isi.

Ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko Meghan Markle bitegura kwibaruka umwana wabo wa mbere, biteganyijwe ko bazibaruka mu mpera za Mata 2019 cyangwa mu ntangiriro za Gicurasi 2019.

Mu ruzinduko Meghan n’umugabo we bagiriye ahitwa Birkenhead, nibwo bahishuye aya makuru y’igihe bazibarukira.

Meghan Markle yahishuye ko inda atwite ifite amezi atandatu

Meghan yavuze ko atarumva neza uko umuryango we n’ibwami bazakira uyu mwanga. Yavuze ko yifuza ko igitsina cy’umwana we na Harry cyazatungurana kurusha uko yakivuga mbere y’uko avuka.

Meghan w’imyaka 37, yahishuye ko atwite inda y’amezi atandatu.

Abana ba Prince George, Princess Charlotte na Prince Louis bagiye bavukira mu Bitaro bya St. Mary’s Hospital. Meghan n’umugabo we bashobora kuzabyarira muri Frimley Park Hospital muri Surrey.

Ubukwe bwa Meghan Markle na Harry bwabaye ku wa Gatandatu tariki ya 19 Gicurasi 2018, basezeraniye muri Chapelle yitiriwe Mutagatifu St George. Ibirori bya Meghan n’umugabo we Harry byahuruje abarenga ibihumbi ijana birimo ibyamamare n’abakomeye mu ngeri zose.

Meghan Markle yari aherekejwe n’abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze bakinanye filime; by’umwihariko nyina Doria Ragland ni we uhagarariye umuryango nyuma y’uko se Thomas Markle yananijwe n’uburwayi ntiyataha ubu bukwe.

Igikomangoma Harry na Meghan baritegura umwana wa mbere
Meghan ashobora kuzabyarira mu bitaro bya Frimley Park Hospital biherereye muri Surrey
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top