Imyidagaduro

Meddy yavuze igisobanuro cy’indirimbo ’Adi Top’

Meddy yavuze igisobanuro cy’indirimbo ’Adi Top’

Umuhanzi Meddy ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze igisobanuro cy’indirimbo ’Adi Top’ ikunzwe muri iyi minsi ariko bitoroheye benshi gutahura icyo ivuga kuva yayisohora

Ni indirimbo imaze ukwezi kurenga icurangwa cyane, yarenze imbibi ica ibintu no kuri Televiziyo mpuzamahanga zitandukanye. Yakunzwe by’umwihariko n’abasanzwe bakunda umuziki w’uyu muhanzi ndetse imufasha kwigarurira abakunzi bashya hanze y’igihugu.

’Adi Top’ ifite umwihariko, ni ubwa mbere uyu muhanzi agaragaye mu mashusho yakoresheje umubare munini w’abakobwa, cyane ko akenshi mu ndirimbo ze zabanje yakoreshaga umwe gusa. Ubu bwo bari bambaye imyambaro y’imbere gusa, ihishura ’ikimero cyabo’.

Meddy yaganiriye birambuye na ISIMBI nyuma yo kugera i Kigali avuye muri Ethiopie, ku ivuko ry’umukunzi we, aho indege yahagaze bavanye muri Canada mu bitaramo bibiri bikomeye yahakoreye.

Muri icyo kiganiro Meddy yanasobanuye byimbitse iyi ndirimbo ye iheruka. Yagize ati "’Adi Top’ abantu bakomeje kuyibazaho, gusa ni nk’uburyo navuga bworoshye bwo kuvuga ’At the top’. Iyo usoma, usoma ’Adi Top’ ariko iyo wandika ukabyandika mu cyongereza cyiza. Ni indirimbo y’urukundo, mba mvuga umukobwa nkamutembereza Miami, nkamuzana i Kigali..."

"Ni indirimbo irimo utuntu tumeze nk’amarenga, hari ukuntu wandika indirimbo kugira ngo umuntu wese uyimvise ayumve ukwe kandi ugasanga byose ni byiza. Ushobora kuyumva gutya, undi akumva ibi ngibi, nanjye nkavuga ku buryo buri wese yakumva ubutumwa ashaka gukuramo."

Kugeza ubu, ’Adi Top’ imaze kurebwa n’abarenga miliyoni imwe n’igice kuri Youtube nubwo nta gihe kinini iramara isohotse. Meddy avuga ko umusaruro yari ayitezemo ari wo yamuhaye.

Yagize ati "Iyi ndirimbo navuga ko ari nko kwimuka nakoze mu rugendo rwanjye rwa muzika. Nahinduye imiririmbire, ngerageza no gukora amashusho yo ku rwego rwo hejuru. Nashyize ingufu muri ibi bintu, kandi icyabivuyemo cyari nk’icyo nashakaga. Byari nk’impinduramatwara ariko ntekereza ko n’ibyo nzagenda nkora mu gihe kiri imbere bizaba byisumbuye."

REBA IKIGANIRO KIRAMBUYE MEDDY YAGIRANYE NA ISIMBI AKIGERA I KIGALI

Abakobwa bari muri iyi ndirimbo bafite inkomoko mu bihugu bitandukanye bya Afurika na Amerika. Akiyisohora yavuze ko yakoze ‘Adi top’ ashaka kwereka abantu ko umuntu ashobora guhura n’abakobwa beza ariko akanyurwa n’umwe rukumbi umutima we wihebeye.

Meddy wamaze kugera i Kigali azanye n’umukunzi we Mehfira Mimi, ategerejwe mu gitaramo gikomeye cya East African Party azakora ku wa 1 Mutarama 2019, azaba avuye i Bujumbura mu gitaramo gikomeye kizaba ku wa 29 Ukuboza 2018.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top