Imyidagaduro

Meddy yagiye Ottawa

Meddy yagiye Ottawa

Meddy ukorera umuziki i Texas, yakiriwe mu Mujyi wa Ottawa muri Canada aho agiye gukorera ibitaramo bisoza umwaka wa 2018.

Meddy yari amaze iminsi muri Tanzania mu rugendo rw’akazi, amaze iminsi mike asubiye i Texas, yabanje kwifatanya n’umukunzi we kwizihiza isabukuru y’amavuko abona kwerekeza muri Canada.

Mu mishinga izwi yahakoreye muri Tanzania, harimo uw’indirimbo nshya afitanye na Mbosso wo muri Wasafi Classic Baby ya Diamond ndetse n’izindi ndirimbo ataratangaza.

Yageze muri Ottawa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Ukuboza 2018. Azahakorera igitaramo kimwe ahite ajya kwitabira ikindi gikomeye azakorera i Montreal ku wa Gatandatu tariki ya 22 Ukuboza 2018.

Meddy ategerejwe mu kindi gitaramo azakorera i Kigali ku wa 1 Mutarama 2019, azaba avuye i Bujumbura mu gitaramo gikomeye kizaba ku wa 29 Ukuboza 2018.

Reba amafoto y’ibirori by’isabukuru y’umukunzi wa Meddy

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top