Umuririmbyi Ngabo Medard[Meddy] wari umaze ibyumweru bitatu i Kigali yasubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho amaze imyaka umunani aba.
Meddy yavuye i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Mutarama 2019. Yasubiranyeyo n’umukunzi we Mehfira Mimi wari waramuherekeje.
Ku kibuga cy’indege, Meddy n’umukunzi we baherekejwe n’inshuti yabo imwe, Bruce Intore, ari na we usanzwe afasha uyu muhanzi bya hafi mu kazi ka muzika cyane cyane iyo afite ibikorwa mu bihugu bya Afurika.
Meddy asubiyeyo amaze kwerekana umukunzi we. Yabanje kumwereka umuryango mu birori byo kwizihiza Noheli, nyuma mu gitaramo yakoreye i Kigali tariki ya 1 Mutarama 2019 nabwo amwereka abafana.
Uyu muhanzi aho yajyaga hose muri Kigali, ahanini yabaga aherekejwe n’umukunzi we Mehfira Mimi. Ubwo aheruka kujya gusura ababyeyi ba K8 Kavuyo ku Kicukiro nabwo yajyanye na Mimi.
Ibihe Meddy n’umukunzi we bagiriye i Kigali ntibyasakajwe cyane mu itangazamakuru nk’uko byari byitezwe; muri iki gihe itangazamakuru by’umwihariko irikora ibijyanye n’imyidagaduro rishyize ijisho cyane kuri Miss Rwanda n’amakuru y’udukoryo tudashira akunze kuvugwa kuri Mwiseneza Josiane.
Kuva ku wa 24 Ukuboza 2018 kugeza umunsi basubiriye muri Amerika, Meddy n’umukunzi we bari bacumbitse kuri Hoteli Park Inn[yubatse ahahoze Hotel Kiyovu].

Ibitekerezo