Abahanzi batanu bakomeye mu Rwanda bagiye guhurira mu gitaramo gitangiza umwaka cya East African Party kizaba ku wa 1 Mutarama 2019.
East African Promoters itegura iki gitaramo yemeje bidasubirwaho ko Meddy ari we muhanzi w’imena uzasusurutsa abazitabira iki gitaramo bitandukanye n’uko byagiye bigenda mu myaka yashize aho hazaga abanyamahanga.
Mu gitaramo gikomeye cya East African Party, Meddy azaba afatanyije n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda barimo umuraperi Riderman, Bruce Melodie, Buravan na Social Mula.
Meddy agiye gutaramira mu Rwanda nyuma y’iminsi ari muri Tanzania aho yagiye kwagurira ibikorwa bya muzika ye akorana n’abahanzi baho ndetse no gukorana ibiganiro n’ibitangazamakuru byaho bitandukanye mu kumenyekanishayo umuziki we. Yari yabanje kunyura no muri Kenya.
Mu mishinga izwi yahakoreye harimo uw’indirimbo nshya afitanye na Mbosso wo muri Wasafi Classic Baby ya Diamond ndetse n’izindi ndirimbo ataratangaza.
Meddy azagera i Kigali avuye i Bujumbura mu gitaramo gikomeye ategerejwemo ku wa 29 Ukuboza 2018. Uyu muhanzi anafite urundi rugendo rw’ibitaramo agomba gukorera muri Canada muri uku kwezi mbere yo kugaruka muri Afurika.
Ibitaramo bya East African Party bimaze imyaka icyenda bitegurwa, icya mbere cyabaye mu 2009, Bigitangira byibandaga ku bahanzi bakomeye bo hanze y’u Rwanda, bakunganirwa n’abandi bake bo mu Rwanda babaga batoranyijwe.
Meddy yaherukaga gutaramira mu Rwanda mu gitaramo cya Mützig Beer Fest cyabereye i Nyamata ku wa 2 Nzeri. Icyo gihe yakurikijeho ibindi bitaramo byazengurutse mu bice bitandukanye by’igihugu yakoze byari biteguwe na Airtel.

Ibitekerezo