Nyuma yo kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza wahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2025-26 muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Girumugisha Jean Claude yavuze ko ari ibintu byamutunguye atari abyiteze.
Ni ibihembo byaraye bibabaye mu ijoro ryakeye aho igihembo nyamukuru cy’umukinnyi wahize abandi cy’imodoka ya KIA Sorento ya miliyoni 15 Frw cyegukanywe n’Umurundi Girumugisha Jean Claude ukinira Al Hilal SC.
Yavuze ko ari ibintu bimutunguye kuko yumvaga bidashoboka, gusa ashimira buri umwe wamubaye hafi.
Ati "Mbuze icyo mvuga, ndishimye cyane, ni ibintu ntari niteze ko bizaba kuko barabimbwiye nkavuga ngo ibyo ni byo koko? Imana yabihaye umugisha uyu munsi ndacyegukanye."
"Ndashimira abantu bose bantoye, abanyamakuru, abakinnyi bagenzi banjye twakinanye ndabashimira cyane."
Yanashimiye ikipe ye ya Al Hilal SC kuko imyaka itatu ayimazemo yamuhinduriye byose.
Ati "Ikindi kintu ntakwibagirwa ndebye Al Hilal SC ahantu yankuye, nirebye mu myaka itatu nkiniye Al Hilal SC ntewe ishema nabyo, niba uyu munsi mbonye imodoka si ku bwanjye, imbere hari Al Hilal SC ibindi bikaza nyuma."
Uyu mukinnyi yanakomoje ku rukundo yeretswe n’abanyarwabda, abasaba gukomeza gushyigikira n’abandi bakinnyi.
Ati "Ndashimira Abanyarwanda banyeretse urukundo, ko ndi umuvandimwe wabo bazakomeze bashyigikire n’abandi batari njyewe."
Girumugisha Jean Claude yegukanye iki gihembo nyuma yo kwigaragaza mu mwaka w’imikino wa 2025-26 agafasha ikipe ye kwegukana Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26.
Yagitwaye ahigitse Madické Kane bakinana, Cheikh Djibril Ouattara na Byiringiro Gilbert ba APR FC ndetse na Mbonyumwami Taiba wa Marines FC.

Ibitekerezo