Imyidagaduro

Madame Jeannette Kagame yavuze kuri Tom Close

Madame Jeannette Kagame yavuze kuri Tom Close

Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yashimye mu buryo bukomeye umuhanzi Tom Close ufatanya umuziki, kuvura abantu no kwandika ibitabo.

Tom Close[Muyombo Thomas], hejuru y’impano y’umuziki amaze imyaka irenga icumi akora asigaye yandika n’ibitabo byagenewe abana. Kugeza ubu amaze gushyira hanze ibirenga 20.

Muri iki gitondo, Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ihuriro ry’abahanzi n’ibirori byo gusoza amarushanwa ya ArtRwanda - Ubuhanzi icyiciro cya mbere.

Madamu Jeannette Kagame yashimiye abitabiriye ihuriro ry’abahanzi, abahanzi bitabiriye irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi, abitwaye neza bakanahabwa ibihembo mu byiciro byose uko ari bitandatu ndetse n’imishinga yahize indi.

Tom Close, ari mu bahanzi batanze ikiganiro aha ubutumwa abahanzi bakiri bato.

Madamu Jeannette Kagame yubakiye ku kiganiro cya Tom Close, yamushimiye ndetse avuga ko abakibyinjiramo bakwiye kumufatiraho urugero kuko ari umwe mu bahanzi bize neza, akaba anafite urugo kandi rwiza; hejuru ya byose akaba akora n’umuziki.

Yagize ati “Mwumvise abatuganirije barimo ‘Dr Tom Close’; wubatse kandi neza, wize ubuganga, ariko ntibyamubuza no gukurikirana izindi mpano afite.”

Madamu Jeannette Kagame yongeyeho ati “Ubumenyi yakuye mu ishuri bumufasha gutekereza byagutse, none ubu ibyo akora bimufitiye akamaro we n’umuryango we, ariko natwe twese tubibonamo inyungu; ari abo aha akazi, ari abazasoma ibitabo yanditse, ndetse n’abazabicuruza.”

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Dauda
    Ku wa 16-12-2018

    Iyo ubizi uba ubizi! Keep it up Tom close! I do respect you!

To Top