Iyobokamana

Label ya mbere ya Gikirisitu yamuritswe mu gitaramo cyitabiriwe n’itsinda Christafari

Label ya mbere ya Gikirisitu yamuritswe mu gitaramo cyitabiriwe n’itsinda Christafari

Christafari yaririmbye mu gitaramo cyamurikiwemo Label ya mbere ya Gikirisitu mu Rwanda yiswe ‘Fourth Man Records’, ku ikubitiro itangiranye n’umuhanzi Columbus umenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Ni igitaramo cyari cyateguwe n’itsinda rikunzwe mu Rwanda mu Njyana ya Rock rizwi nka Beauty For Ashes, cyari cyatumiwemo itsinda rikomeye ku isi mu njyana ya Reggae rya Christafari ndetse na Aline Gahongayire.

Si ubwa mbere Christafari ije mu Rwanda kuko ubwo ihaheruka yari yigaruriye imitima ya benshi. Kuri iyi nshuro yayo ya kabiri itaramira mu Rwanda ikaba yongeye guhembura imitima y’abitabiriyi iki gitaramo.

Ni igitaramo cyamurikiwemo Label ya mbere ya Gikirisitu ‘Fourth Man Record’, ikaba yahise yinjizwamo Columbus ndetse na Prayer House Band.

Christafari yaririmbye muri iki gitaramo, yashinzwe n’Umunyamerika wavutse ubwa kabiri, Mark “Tansoback” Mohr mu mwaka wa 1989.

Iki gitaramo cyiswe ‘A New Thing Concert’ cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 20 Mutarama 2019, kuri The Prayer House mu Karere ka Kicukiro.

Ni igitaramo cyatangiye mu masaha y’umugoroba nk’uko byari byatangajwe, cyaje gusozwa mu masaha akuze benshi bakinyotewe no gutaramana n’ibi bihangange ku bwo kuronka Kirisito byahanzwe n’Imana.

Iki gitaramo cyo kumurika Label ya mbere ya Gikirisitu cyateguwe na Prayer House ibarizwamo itsinda Beauty For Ashes, izwi mu njyana ya Rock ryamenyekanye mu ndirimbo nka “Yesu ni we Super Star”, “Surprise”. “Turashima”, “Yesu Ni Sawa” n’izindi nyinshi.

Christafari yaherukaga mu Rwanda mu 2018, mu gitaramo ’Unstoppable’ yari yatumiwemo na Beauty For Ashes, yagaragaje ko ifite amateka yihariye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yakoresheje hafi isaha yose kuri stage iririmbira abitabiriye iki gitaramo.

Iri tsinda ryaririmbye indirimbo zinyuranye zahagurukije benshi mu mudiho wa Raggae nka, “Hosanna”, “He Reigns”, “Your Beauty Chase Me”, “He is greater than I”, n’izindi zanyuze abitabiriye igitaramo.

Ishimwe Christian wazanye igitekerezo cyo gutangiza Label ya mbere ya Gikisiritu atangaza ko iki gitekerezo agikomora ku bo yigiraho mu muziki kandi ko yabonaga ‘hakenewe gushyira hamwe mu muziki wahariwe kuramya no guhimbaza Imana kugira ngo abawukora ubagirire akamaro.

Yavuze ko izina ‘Fourth Man’ barikuye mu gitabo cya Daniel aho Saduraka, Meshaki na Abedenego babatwitse mu itanura ry’umuriro banze gupfukamira umwami nyuma y’aho hagati hakaza kugaragaramo umuntu wa kane bakamenya ko ari Krisito’.

Ashingiye kuri iyi nkuru y’abagabo bane n’uburyo bishyize hamwe na bo biyemeje gufatanya bizeye ko ‘Umwuka Wera azabayobora’ mu rugendo rushya batangiye.

‘Fouth Man Records’ yatangiranye n’umuhanzi Columbus ndetse na Prayer House Band’ izajya ikorera mu Murenge wa Niboye muri Kicukiro aho banafite studio y’amajwi n’amashusho.

Abagize Prayer House na Kavutse baririmbiye abitabiriye iki gitaramo
Christafari yishimiwe muri iki gitaramo yakoreye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri
Aline Gahongayire na we yaririmbye muri iki gitaramo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top