Siporo

Kiyovu Sports yasinyishije babiri

Kiyovu Sports yasinyishije babiri

Kiyovu Sports yamaze guha ikaze abakinnyi babiri bashya, Hakim Hamissi na Kambanda Emmanuel, bazayikinira mu gihe cy’imyaka ibiri.

Mu ijoro ryakeye ni bwo iyi kipe yasoje ku mwanya wa gatatu mu makipe yo mu Rwanda, yatangaje ko yamaze gusinyisha aba bakinnyi.

Hakim Hamissi akaba yari asoje amasezerano ye mu ikipe ya Gasogi United, uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati afasha abashaka ibitego akaba yasinyiye Kiyovu Sports imyaka ibiri.

Kambanda Emmanuel na we ukina mu kibuga hagati akaba yari asoje amasezerano ye mu ikipe y’Amagaju, ni umukinnyi wa Kiyovu Sports mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Aba bakaba baje biyongera kuri rutahizamu Lola Kanda Moise wakiniraga Gicumbi FC.

Kambanda Emmanuel yakiniraga Amagaju
Hakim Hamissi yerekeje muri Kiyovu Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top