Umuhanzi Nyarwanda, King James agiye gukorera ibitaramo bibiri ku mugabane w’u Burayi mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.
Ni ibitaramo agiye gukora nyuma y’ibyo yakoreye mu Rwanda tariki ya 1 na 2 Kanama 2026 akuzuza BK Arena, aba umuhanzi wa mbere ubikoze.
Iki gitaramo cya ’20 Years of King James’ kikaba cyarasize amateka agiye kugikorera n’i Burayi.
Azahera mu Bubiligi mu Mujyi wa Brussels tariki ya 22 Kanama 2026 aho umwe mu ba Dj b’abanyarwanda baba muri icyo gihugu, Dj Princess Flor azaba afatanya na we.
Tariki ya 29 Kanama 2026, King James akaba azataramira mu Budage kuri Tivoli, Hannoversche STR.11, 28309 Bremen.
King James agiye gutaramira mu Budage n'u Bubiligi
King James aheruka gukorera amateka i Kigali

Ibitekerezo