Umugabo wa Lynda Priya yasubije muramukazi we wibasiye umuryango we
Irenge Christian, umugabo wa Lynda Priya yasubije muramukazi we nyuma y’amagambo aherutse gutangaza ku mbuga nkoranyambaga yibasira umuryango we avuga ko uyu mugore nta gaciro aha umugabo we.
Nta minsi ishize uyu muramukazi wa Christian yumvikanye agaruka ku mashusho y’ibizwi nka ’Prank’ Lynda Priya akunze kugaragara arimo gukorera umugabo we ibirimo kumukubita, kumumenaho amazi n’ibindi bikorwa avuga ko bishobora gutuma asa n’udasobanura agaciro k’umugabo imbere y’umuryango ndetse no muri sosiyete.
Mu kiganiro na ISIMBI, Christian yavuze ko icyatumye afata umwanzuro wo kumusubiza ari uko yumva yararenze umurongo, asaba ko abantu batandukanya ibyo babona muri Prank n’ubuzima bwabo bwite.
Yagize ati “Ibyo tubereka ni byo. Niba bankubise muri Prank watanga igitekerezo kuri iyo videwo gusa, ntuzakore ikosa ryo kwinjirira umuryango wanjye.”
Irenge yanerekanye ko kuba Lynda Priya amukorera Prank zishobora kugaragara nk’izimutesha agaciro, ariko ko ibyo bikorwa biba bigamije imyidagaduro kandi ko bitagakwiye gushingirwaho mu guca urubanza ku mibanire yabo.
Christian kandi yavuze ko atabangamiwe no kuba muramukazi we ari kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, kuko na we yamaze kumenyekana. Yongeyeho ko niba uwo muramukazi we ashaka kugira uruhare mu bikorwa byabo cyangwa kubaka izina ku mbuga nkoranyambaga, ashobora kubegera bakamufasha, ariko ko atari ngombwa gutangira atuka cyangwa yibasira abo mu muryango we kubera gushaka ubwamamare.
Ati “Kuba yaza akatubwira tugafatanya kubaka izina cyangwa urubuga rwo kuri internet ruzwi nka ruriya rwacu, cyangwa akansaba kumuhuza n’abantu bazwi, nabyo byakorwa ariko atabanje gutuka abantu.”
Aya magambo aje nyuma y’impaka zimaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga ku mashusho ya Lynda Priya n’umugabo we, aho bamwe bayabona nk’imyidagaduro isanzwe, mu gihe abandi bavuga ko hari aho ashobora gukabya.
)
Ibitekerezo