Imyidagaduro

Kim Kardashian na Kanye West biteguye umwana wa kane

Kim Kardashian na Kanye West biteguye umwana wa kane

Umuryango w’Aba-Kardashians uri mu byishimo bikomeye, uritegura umwana wa kane.

E!News yatangaje ko Kim Kardashian na Kanye West bongeye gukodesha umugore ubatwitira umwana wa kane biciye mu buryo bugezweho bwa ‘surrogate’.

Aba bombi biyemeje kubyara undi mwana nyuma y’umwaka umwe ushize babyariwe uwa Gatatu. Ngo biyemeje ko bagomba kuzabyara abana benshi umuryango wabo ukaba mugari.

Uyu mwana wa Kane, aje yiyongera ku bandi batatu bamaze no kuba ibyamamare, North West w’imyaka itanu, Chicago West w’umwaka umwe ndetse na Saint West w’imyaka itatu.
Kim na Kanye ntibaragira icyo batangaza kuri uyu mwana wa kane bagiye kwakira ndetse n’abavugizi b’uyu muryango banze kugira icyo babwira itangazamakuru.

Umuntu wizewe akaba n’inshuti ikomeye y’umuryango yemereye E!News ko “Surrogate yagenze neza ndetse n’uwo mugore aratwite”.

Undi muntu uzi amakuru neza yo mu muryango wa Kim Kardashian, yagize ati “Uwo mugore agomba kwibaruka muri Gicurasi, ikindi kandi ibintu byose bimeze neza. Kim na Kanye bamaze igihe babizi kandi bafite amashyushyu.”

Umwana Kanye West na Kim Kardashian bitegura kwakira ni umuhungu.

Kanye West na Kim Kardashian batangiye gukundana muri Mata 2012; basezerana kubana mu birori byabereye mu Butaliyani tariki 24 Mata 2014.

Impamvu y’ibanze yatumye aba bombi bahitamo kwishyura umugore ngo abatwitire ni ukuba ubwo Kim Kardashian yibarukaga ubuheta yabwiwe n’abaganga ko afite ikibazo cy’uburwayi buzwi nka "placenta accreta" muri nyababyeyi, bushobora kumuhitana mu gihe yaba yongeye gutwita.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top