Imyidagaduro

Kidum yavuze ku burozi yahawe bwari bugiye kumuhitana (Video)

Kidum yavuze ku burozi yahawe bwari bugiye kumuhitana (Video)

Nimbona Jean Pierre [Kidum] uri i Kigali aho yaje kwitabira igitaramo cya Rwanda Connect Gala yakomoje ku burozi bwari bugiye kumuhitana mu minsi ishize yemeza ko na n’ubu ataramenya uwabumutamitse.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, tariki 20 Ukuboza 2019, asobanura byimbitse iki gitaramo agiye guhuriramo na Kayirebwa, Seburikoko, n’Inganzo Ngali.

Kidum yavuze ku byugarije u Burundi usibye ibibazo bya politiki na ho nko mu bindi bihugu hatabura ibibazo bikomoka ku ishyari bigateza umwiryane no kwishishanya hagati y’abantu kugeza ubwo umwe yakwica undi bapfa ko afite umwanya mwiza mu kazi, isambu nini n’ibindi.

Avuga ku burozi yariye mu minsi ishize yavuze ko ataramenya aho bwakomotse n’impamvu yatumye hari uwifuza kumuroga, ati "Nari mu bitaro ni ukuri, nta makuru arambuye mfite y’uwabikoze ngo ntangire kumuvuga mu itangazamakuru ariko byarabaye, nararozwe, ntaha i Nairobi, ndivuza, ndakira ubu meze neza."

Kidum yamaze iminsi yivuza ubu burozi muri Werurwe uyu mwaka kugeza ubwo abaganga bagerageje kumukorera ibizamini byose ntibahita babona indwara ariko we yaje kubwira abafana be ko ubuzima bwe buri mu kaga ndetse ko yarozwe n’abanzi.

Yagize ati "Nanjye sinabimenye, nabimenye gusa ngeze ku bitaro. Njyewe nari nziko ari ibintu bisanzwe, kuruka, gucibwamo, n’ibindi. Hanyuma ugeze ku bitaro nibwo umenya ko ari ibintu byari bikomeye bakakubwira bati hari ibintu wariye kandi byari bigiye kuguhitana mu kanya gato."

Kidum muri Werurwe uyu mwaka yivuje uburozi bwari bugiye kumuhitana

Uyu muhanzi ufite ibigwi bikomeye mu bakora umuziki muri aka karere yanasobanuye ikibazo kimaze iminsi kivugwa cy’uko hari abashaka kwica Meddy nagera i Burundi.

Kidum ashimangira ko aka karuduvayo kose kumvikana muri iyi minsi no gushaka kuvangira Meddy witegura gutaramira i Bujumbura bikorwa n’Abarundi ubwabo. Ati “Njyewe nk’Umurundi, reka mvugishe ukuri, ibi bintu byose bikorwa n’Abarundi…”

Yavuze ko azi umuntu watangije ibyo kuzamura umwuka mubi no kumvisha Meddy ko najya i Burundi azicwa. Yanze kumuvuga mu itangazamakuru gusa ngo umunsi nugera azamushyira hanze kuko yari agambiriye kuzambya ibintu yaba igitaramo cye kigapfa ndetse n’icya mugenzi we.

Kidum yaje mu Rwanda kuhakorera igitaramo cyiswe Rwanda Connect Gala kigomba kuba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ukuboza 2018 muri Camp Kigali.

I Kigali, Kidum yavuze ku burozi yahawe bwari bugiye kumuhitana
Kidum yaje i Kigali kwitabira igitaramo ahuriramo n'abarimo Seburikoko
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top